Mu
rwego rwo kurushaho kunoza ireme ry’uburezi batanga, Catholic University of
Rwanda ifite imikoranire y’igihe kirekire na Parma University yo mu gihugu cy’u Butariyani
aho ziyemeje gufatanya gutanga uburezi bufite ireme.
Ubu
bufatanye bwabo burimo ibyiciro bibiri; Staff Exchange aho abakozi bo muri
Kaminuza ya Parma bashobora kuza mu Rwanda kwigisha no kwiga cyangwa se abo mu
Rwanda bakajya kwiga no kwigisha mu Butariyani. Student Mobility aho
abanyeshuri bo muri izi kaminuza zombi bafashwa kwimenyereza umwuga muri izo
kaminuza zombi.
Muri
iyo gahunda ya Student Mobility, abanyeshuri 4 baraye berekeje mu Butariyani
aho bagiye gukora imenyerezamwuga ry’amezi abiri hanyuma bakongera bakagaruka
mu Rwanda gusoza amasomo yabo. Aba banyeshuri bahagarutse i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026.
Tumukunde
Mirelle wiga mu mwaka wa kabiri General Nursing, yabwiye InyaRwanda ko yiteze
gusarura ubumenyi bwinshi mu gihugu cy’u Butariyani kuko yiteze ko hazaba hari
ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru bishobora kuba bitari byaba byinshi mu
Rwanda.
Yagize
ati: “Niteze kungukira byinshi muri uru rugendo, ndizera ko tuzabisangira
ningaruka ariko numva ko byanze bikunze hazaba hari ikoranabuhanga riri ku
rwego rwo hejuru bityo tugiye guhuza ubumenyi twakuye ku ishuri n’ubw'ahandi,
twiyungure byinshi.”
Dushimimana
Theobard we avuga ko Catholic University of Rwanda ari nk’umubyeyi ku
banyeshuri bayo kuko badahwema kubashakira amahirwe menshi yo kugira ngo babone
ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru.
Yagize
ati: “Ubwo numvaga amahirwe yaje muri kaminuza yacu, numvishe ari byiza cyane
kuko nta muntu wari uhejwe ahubwo byasabaga gukora cyane ukabona amanota meza.
Kaminuza yacu ni nk’umubyeyi, ntacyo idakora kugira ngo tugire ubumenyi buri ku
rwego rwo hejuru.”
Bizimana
Protais ushinzwe kwakira abanyeshuri muri Catholic University of Rwanda akaba
ari nawe wari waherekeje aba banyeshuri, yavuze ko Parma University bafitanye
imikoranire y’igihe kirekire ndetse ko icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri cyagiye
hazakomeza kubaho ibindi byiciro byinshi.
Yagize
ati: “Ubufatanye bwacu buri mu gihe cy’imyaka myishi kandi igihe nikigera
hazabaho kuvugurura ayo masezerano ariko ni igihe gihagije. Iki ni icyiciro cya
mbere cy’abanyeshuri bacu bagiye ariko hari abari baravuye muri Parma baza
iwacu muri Catholic University of Rwanda.”
Catholic
University of Rwanda ni ishuri rikuru ryashinzwe na Diyoseze ya Butare
rishinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Phillipe Rukamba wari Umushumba Mukuru wa
Diyoseze Gatolika ya Butare mu mwaka wa 2010 ubwo iri shuri ryashingwaga. Mu mwaka wa
2015, iri shuri ryabonye uruhushya rwa burundu rwo gukora.
Umwihariko
w’iri shuri ni uko rifite laboratwari zigezweho mu bijyanye na siyanse n’ikoranabuhanga
ndetse bagatanga ubumenyi kuri bose hatitawe ku idini abanyeshuri basengeramo
ariko akarusho kakaba ari uko batanga uburere bushingiye ku ndangagaciro za Gikirisitu.
Kuri
ubu, iri shuri rimaze kuba ubukombe mu kwigisha amasomo arimo Faculty of Science
and Technology, Faculty of Catechesis and Religious Sciences, Faculty of
Education, Faculty of Business Studies, Faculty of Health Sciences na Faculty
of Social work.
By'umwihariko
iyi kaminuza ifite amasomo menshi yigisha yo mu cyiciro cya Master’s harimo
Master of Education in French, Master of Education in English, Master of
Education Technology and Instructional Design, Master of Public Health in
Maternal and Child Health, Master of Public Health in Epidemiology and Disease
Control, Master of Public Health in Community and Environmental Health na Master
of Science in Human Nutrition.
Uretse
ayo masomo, Catholic University of Rwanda itanga amasomo y’igihe gito arimo
ururimi rw’Igishinwa ndetse na CPA (Certified Public Accountant) abanyeshuri bigira
ubuntu.
Iyi
kaminuza yigisha mu byiciro bitandukanye aho bafite Undergraduate,
Postgraduate, Master’s na Short Courses. Ubu ifite abanyeshuri barenga
5,000 ndetse abashaka kwiyandikisha muri iyi kaminuza bahawe ikaze banyuze
ku rubuga rwabo rwa https://www.cur.ac.rw
Iyi kaminuza kandi ififte amashami (Campuses )hirya no hino mu gihugu harimo Campus ya Taba mu karere ka Huye, Save mu Karere ka Gisagara, Kigali Campus ndetse na NGOMA Learning Center. Wifuza kugira icyo usobanuza, uhamagara 0733214677.





Abanyeshuri bane ba Catholic University of Rwanda berekeje mu Butariyani




Aba banyeshuri berekeje mu Butariyani baherekejwe n'abayobozi kuri Catholic University ndetse n'ababyeyi babo

Mirelle yavuze ko yiteze kuzabonera ikoranabuhanga rihambaye mu Butariyani kandi ko hari ubumenyi azagaruka asangiza bagenzi be basigaye

Theobard yashimiye Catholic University kubwo kubabera nk'umubyeyi ndetse no kubashakira amahirwe menshi hirya no hino ku Isi

Bizimana Protais ushinzwe kwakira abanyeshuri muri Catholic University of Rwanda yavuze ko imikoranire bafitanye na Parma University ari iy'igihe kirekire
