Ni
indirimbo yahimbwe na Padiri Ariston Ndayiringiye, umusore w’umuhanga mu muziki
n’uwihaye Imana uzwi cyane muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Padiri
Ariston Ndayiringiye wahimbye iyi ndirimbo yabonye izuba tariki ya 3 Ukwakira
1995 mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza, muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Rwaza ya Kabiri hagati ya 2003–2008.
Nyuma
yakomereje mu Seminari nto ya Nkumba (2009–2014) aho yize ishami rya MCB
(imibare, ibinyabuzima n’ubutabire). Asoje amashuri, yakoze akazi k’ubwarimu mu
ishuri ribanza rya Sainte Marie des Anges.
Mu
2015 yinjiye muri Seminari nkuru (Rutongo–Kabgayi–Nyakibanda) ahabwa ubupadiri
ku wa 20 Nyakanga 2025 muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Ubu akorera
ubutumwa muri Paruwasi ya Runaba, aho ashinzwe liturujiya, amakorali ndetse
n’umuryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores).
Padiri
Ariston yabwiye InyaRwanda, ko yatangiye umuziki akiri umwana muto, akurira mu
muryango w’abaririmbyi ba Pueri Cantores yinjiyemo mu mwaka wa 2004 nyuma yo
guhabwa isakramentu ry’Ukaristiya.
Aavuga
ko ubwo yari ageze muri Seminari nto ya Nkumba, yasanzemo isomo ry’umuziki
ritangwa neza, bituma arushaho kuwukunda.
Mu
mwaka wa gatatu yatangiye gucuranga inanga mu masengesho ya Seminari, naho mu
mwaka wa gatanu ahimba indirimbo ye ya mbere, igisabisho cyakoreshejwe ku munsi
mukuru wa Seminari.
Uhereye
ubwo, yatangiye no kwandika izindi ndirimbo nyinshi zifite ubutumwa bw’ukwemera
n’ugusenga. Ubu amaze kwandika indirimbo zirenga 70, zimwe ziri mu mashusho
ziririmbwa n’amakorali nka Pueri Cantores ya Nemba, Pueri Cantores ya Runaba,
na Amis des Anges.
Mu
ndirimbo ze zamenyekanye harimo: Ukaristiya soko y’ubuzima, Mwamikazi
utarasamanywe icyaha, Haguruka mujene, Rubyiruko ntimudohoke, Nimureke abana
bansange, Kristu yazutse (Pasika), Yezu yatuvukiye (Noheli), Twishimire amizero
(Yubile y’urubyiruko), Mariya wajyanwe mu ijuru n’izindi.
Muri
iki kiganiro, Padiri Ariston yasobanuye ko yahimbye iyi ndirimbo ‘Dusabire
Mawe’ ku rwego rw’abana ba Pueri Cantores ya Nemba. Iyi ndirimbo yakozwe kugira
ngo ifashe abana gusenga no kumenya gukunda Bikira Mariya.
Mu
marushanwa yateguwe na SNEC (Ibiro bishinzwe uburezi Gatolika), iyi ndirimbo
yararirimbwe n’abana ba Nemba, baratsinda ndetse barabihemberwa. N’ubwo yari
indirimbo ngufi igizwe n’ibitero bitatu gusa, yigaruriye imitima ya benshi.
Abana
b’i Nemba bakomeje kuyiririmba mu Misa, igenda ikundwa cyane kugeza ubwo yageze
muri Paruwasi ya Kanaba, ahitwa Mutungu, aho Alexis Nshimiyimana, uzwi nka Alex
Mutagatifu, yayize ayiririmba kenshi kugeza ubwo yayigejeje ku rwego rukomeye.
Padiri
Ariston yavuze ko yashimishijwe cyane n’uburyo Alex Mutagatifu yasubiyemo
indirimbo ye, ndetse n’uburyo Catholic All Stars bayigaragaje mu buryo bushya,
burimo ubuhanga n’ubwitange.
Ati:
“Maze kubona aho Alexis Mutagatifu agejeje iyi ndirimbo narishimye cyane, kuko
intego y’umuhanzi ni uko ubutumwa buri mu ndirimbo bugera kure. Alexis ni
urugero rwiza rw’abana b’abakirisitu, ashobora no kuba isoko y’ihumure
n’icyizere ku bandi bana mu gukunda Imana no gukoresha impano zabo mu byiza.”
Padiri
Ariston anashimira cyane Catholic All Stars kubera uruhare rwabo mu gukundisha
abantu Bikira Mariya. Yavuze ko ari itsinda riri gufasha benshi kumenya agaciro
k’Umubyeyi Bikira Mariya nk’umuvugizi w’abantu imbere y’Imana.
Ati:
“Catholic All Stars bakoze igikorwa cyiza cyane. Hari benshi batumva neza
agaciro k’Umubyeyi Bikira Mariya, ariko izi ndirimbo zibafasha kumusobanukirwa.
Uyu Mubyeyi yadukunze by’umwihariko, adusura kenshi nk’igihugu, kandi adusaba gusenga
no kwihana.”
Nk’umupadiri
ushinzwe amakorali muri Paruwasi ya Runaba, Padiri Ariston avuga ko intego ye
ari ugufasha abaririmbyi gukura mu mwuga w’umuziki no gutuma ubutumwa burimo
indirimbo bugera kure.
Yongeraho
ko, nibona ubushobozi, azakomeza gusohora izindi ndirimbo ze ku buryo zigera ku
rwego rumwe na ‘Dusabire Mawe’.
Ati:
“Ndifuza ko ubutumwa burimo izi ndirimbo bugera ku bantu benshi. Nibyo
by’ingenzi kurusha ibindi – gusakaza urukundo, ukwemera n’amahoro binyuze mu
ndirimbo.”
Catholic
All Stars na Alex Mutagatifu basubiyemo indirimbo ‘Dusabire Mawe’ ya Padiri
Ariston
Padiri Ariston Ndayiringiye wahimbye indirimbo ‘Dusabire Mawe’ avuga ko yashimishijwe n'uburyo yakiriwe
Alex 'Mutagatifu' yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uburyo yaririmbye asubiramo iyi ndirimbo ya Padiri Ariston
Perezida wa Chorale Inyange za Mariya, Charles ari mu baririmbye muri iyi ndirimbo 'Dusabire Mawe'