Carly Anniella na André Aury batangiye gukundana mu mwaka ushize, nubwo bari basanzwe baziranye kuva mu 2020. Mu byo akunda cyane kuri uyu musore byatumye amubwira 'YEGO' harimo kuba azi kumukunda ku buryo abigaragaza akabimwumvisha, kuba ari umuntu wubaha Imana, ndetse no kuba afite icyerekezo cy’ubuzima kandi akora cyane.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Carly yavuze ibintu 3 yakundiye André bagiye kwambikana impeta y'urudashira, ati: "Icya mbere nkunda ko azi kunkunda nkabyumva, icya kabiri nkunda ni uko ari umuntu wumvira Imana, icya gatatu nkunda cyane ni uko ari umuntu ufite icyerekezo cy’ubuzima kandi arakora cyane".
Ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe kuzabera i Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi ku itariki ya 1 Kanama 2026, aho inshuti n’abavandimwe babo bazahurira mu kwizihiza uru rukundo rwabo n'intambwe nshya bateye yo kurushinga.
Carly atuye muri France akaba asengera mu Itorero ICC ishami rya Clermont Ferrand (umujyi atuyemwo) riyobowe n’umukozi w’Imana Yvan Castanou. Mu Burundi, asengera mu Itorero CLG riyobowe n’umukozi w’Imana Apostle Kevin Sibomana.
Ku bijyanye n’umuziki, Carly Anniella yavuze ko azakomeza ibikorwa bye muri MTC, aho akora mu rwego rwa 'Management' akaba no mu buyobozi bwaryo. Yahishuye kandi ko iri tsinda riri no kwitegura gusohora indirimbo nshya yitwa “Oluwa” mu minsi ya vuba.
Itsinda MTC risobanura “More Than Conquerors” cyangwa “Abarushishwaho kunesha” ribarizwamo abarimo Carly, rikomoka ku ijambo ryo muri Bibiliya mu Abaroma 8:37 rivuga ko “muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze”.
Ryashinzwe ku wa 27 Kanama 2016 mu Burundi, rikaba rimaze kwamamara cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Warancunguye”, “Ashoboye vyose”, “Ikiziritse”, “Narahezagiwe”, “Protector” na "Zoe".
Iri tsinda rigizwe n’abantu 10, barimo abaririmbyi 7 (abakobwa 3 n’abahungu 4) ndetse n’abandi 3 bakora mu buyobozi (Management). Bamaze gukora indirimbo zirenga 17 zirimo izifite amashusho n’iz’amajwi gusa.

Carly hamwe n'umukunzi we André bari mu munyenga w'urukundo ndetse bafashe icyemezo kuzabana iteka

Ubukwe bw'aba bombi buzabera i Burundi mu minsi micye iri imbere


Carly Anniella Irankunda na Mboninyibuka André Aury bageze kure imyiteguro y'ubukwe

Bamaze no gushyira hanze 'Invitations' z'ubukwe bwabo

Carly ari mu bayobozi b'itsinda MTC ryamamaye mu ndirimbo "Zoe", "Warancunguye", "Ashoboye Vyose" "Ikiziritse" n'izindi
REBA INDIRIMBO "ZOE" YA MTC
