Mu iburanisha ryo gutangaza igihano ryabaye ku wa Mbere, Urukiko rwa Manhattan rwamaze igihe kinini rusesengura ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe bwa Rinsch, nubwo kitari mu byaha yaburanaga.
Umucamanza Jed Rakoff yavuze ko n'ubwo hari ibimenyetso bigaragaza ko Rinsch ashobora kuba yaragiraga ibibazo byo mu mutwe, ibyo bitakuraho ko yakoze icyaha abigambiriye kandi akagikomeza imyaka myinshi. Ati: "Yahisemo gukora ibi ndetse anahitamo gukomeza kubihisha no kubeshya imyaka myinshi."
Nk’uko tubikesha Business Insider Africa, umucamanza kandi yanenze uburyo Rinsch yakoresheje amafaranga ya Netflix, avuga ko kuba yaraguze imodoka eshanu zo mu bwoko bwa Rolls-Royce, indi ya Ferrari, ndetse n'igitanda gikozwe mu ntoki gifite agaciro ka $439,000, bishobora no kugaragaza ko yari afite ibibazo byo mu mitekerereze, aho kuba yarashakaga amafaranga gusa.
Mu rukiko, Rinsch yemeye ko uru rubanza rwamufashije guhangana n'ibibazo yari amaranye igihe birebana n'ubuzima bwe bwo mu mutwe. Yagize ati: "Nzamara ubuzima bwanjye bwose ngerageza kongera kwizerwa n'aba nakarije icyizere."
Netflix yari yaragiranye amasezerano na Rinsch yo gukora ibice 13 bya "White Horse", umushinga wa filime ya siyansi ivuga ku biremwa bisa n'abantu byiyubakira sosiyete yabyo.
Mu ikubitiro, Netflix yamuhaye miliyoni $44, nyuma iza kongeraho miliyoni $11 kubera ko umushinga wari watangiye kurenza ingengo y'imari.
Icyakora, aho gukomeza gufata amashusho, Rinsch yimuriye ayo mafaranga kuri konti zitandukanye, ayashora mu cryptocurrency, anagura ibintu by'akataraboneka birimo imodoka zihenze, ibikoresho byo mu rugo bihenze n'ibindi bikorwa by'ubuzima buhenze.
Mu rubanza, Rinsch yavuze ko yumvaga ayo mafaranga yari ubwishyu bwa nyuma bw'ibyo yari yarakoresheje ku giti cye mbere, ariko inteko y'abacamanza ntiyabyemeye, imuhamya icyaha mu Ukuboza gushize.
Uretse igifungo cy'imyaka ibiri n'igice, urukiko rwategetse Carl Rinsch kwishyura Netflix miliyoni $11 yanyereje, akiyongeraho amafaranga iki kigo cyakoresheje gifasha ubushinjacyaha ndetse no gutegura abatangabuhamya bitabye urukiko.
Hari kandi urundi rubanza rw'imbonezamubano rugikomeje, na rwo rushobora gutuma Rinsch yishyura andi mafaranga menshi afitanye isano n'umushinga wa "White Horse".
Umwunganizi we, Daniel McGuinness, yatangaje ko bazajuririra icyemezo cy'urukiko, ariko anemera ko bizagorana cyane ko Rinsch yongera kubona studio ya Hollywood yamwizera ikamuha miliyoni z'amadolari zo gukora indi filime.
Rinsch yigeze kwamamara muri Hollywood kubera gushyigikirwa n'umuyobozi wa filime Ridley Scott ndetse n'umukinnyi wa filime Keanu Reeves, wanamusabiye imbabazi mu rukiko asaba ko yagabanyirizwa igihano, avuga ko akunze kwisenyera amahirwe ye ubwe.
