Cardi B yavuze ko we na Offset bahuzwa n’umuryango, atari urukundo

Imyidagaduro - 17/09/2026 6:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Cardi B yavuze ko we na Offset bahuzwa n’umuryango, atari urukundo

Umuraperi w’Umunyamerika, Cardi B, yashimangiye ko ibimuhuza n’uwahoze ari umugabo we, Offset, muri iki gihe ari ibirebana n’umuryango wabo, aho kuba umubano w’urukundo.

Cardi B yabitangaje nyuma y’uko ukoresha urubuga rwa X avuze ko amagambo y’umunyamideli Melanie Jayda asangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga, avuga ku bantu bahoze bakundana ariko bagakomeza guhishirana ko babonana, ndetsi bens bemeje ko yavugaga Cardi B na Offset.

Mu butumwa Cardi B yashyize kuri X nyuma akaza kubusiba, yavuze ko atigeze agira ndetse atazigera agira imyitwarire yo gukomeza gukinisha amarangamutima y’umuntu cyangwa kumuha icyizere cy’urukundo mu gihe nta mubano bafitanye.

Yagize ati: “Nta na rimwe, muri ubu buzima abantu bashobora kureba ubutumwa muri telefonr uwo mugabo, cyangwa ikindi kintu cyose, ariko ntibazigera basanga nkora ibyo.

Sinakina n’umuntu cyangwa ngo muhe n’akanya gato ko gutekereza ko nshobora kumwifuza. N'iyo mwanshyiriraho abakora iperereza, nabirahirira ku buzima bw’abana banjye, mu izina rya Yesu!”

Cardi B na Offset batangiye gukundana mu 2017, nyuma baza gushyingiranwa rwihishwa muri Nzeri uwo mwaka. Muri Nzeri 2020, Cardi B yagejeje mu rukiko ubusabe bwo gutandukana na Offset, ariko nyuma aza kubisubika.

Mu Ukuboza 2023, yongeye gutangaza ko batandukanye, naho muri Nyakanga 2024 asubira mu rukiko asaba ubutane, nyuma y’imyaka hafi irindwi bari bamaze bashyingiranywe.

Raporo zitandukanye zavugaga ko gutandukana kwabo kwaturutse kuba bari bamaze igihe kirekire batumvikana.

Cardi B na Offset bafitanye abana batatu, ari bo Kulture, Wave na Blossom. Hashize iminsi uyu muraperikazi avuzwe mu rukundo n’umunyezamu w’Umunyanijeriya, Maduka Okoye.

Mu kiganiro yagiranye na Vogue Arabia, Cardi B yavuze ko Okoye ari umuntu mwiza cyane, nubwo ku mbuga nkoranyambaga agaragara nk’umuntu ukomeye kandi udakunze kugaragaza amarangamutima.

Cardi B yagize ati: “Ni umuntu mwiza cyane. Iyo umubonye ku mbuga nkoranyambaga, asa nk’umuntu utuje, ariko mu by’ukuri ni umuntu mwiza.”

Ubwo yabazwaga niba abafana be bazongera kumubona ari kumwe na Okoye, Cardi B yasubije ati: “Ndabyizeye.”

Cardi B yavuze ko we na Offset bahuzwa n’umuryango, atari urukundo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...