Uyu
muhanzi yavuze ko atabiterwa no kutagira umutima mwiza, ahubwo ko yemera ko
kubyara umwana ari icyemezo cy'umuntu mukuru, bityo ugifashe agomba no kwemera
inshingano zose zijyana nabyo.
Cardi B
yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Instagram Live ku wa 23 Nyakanga
2026, aho yasobanuye ko atazemera ko umwana we akomeza kubaho yishingikirije ku
babyeyi kandi yamaze kuba umubyeyi na we.
Yagize
ati: "Umunsi umwe mu bahungu banjye azambwira ko yateye umukobwa inda, uwo
munsi azahita apakira amvire mu rugo."
Yakomeje
avuga ko uwo mwana atazongera kubona amafaranga cyangwa ubundi bufasha
bumuturutseho nk’umubyeyi cyangwa ngo akomeze kuba mu nzu ye.
Ati:
"Nta mafaranga ya mama, nta mafaranga ya papa, kandi nta no kuba munzu
yabo."
Cardi B
yavuze ko iyo umuntu yiyemeje kubyara umwana, aba agomba no kwiyemeza gukora,
gushaka ubushobozi no kwita ku muryango.
Yavuze ko
kubyara umwana atari ikintu cyo gukinisha, ahubwo ari icyemezo gisaba umuntu
kuba mukuru no kwakira inshingano zose.
Uyu
muraperikazi yavuze ko atabuza abahungu be kwakira abakobwa bakundana mu rugo,
ariko ko hari amategeko bagomba kubahiriza.
Yavuze ko
bashobora kuganira bari mu nzu, ariko imiryango igomba kuba ifunguye, agaragaza
ko ashaka ko habaho igenzura no kubafasha kwirinda ibibazo bishobora kubaviramo
gutwara inda bakiri bato.
Gusa
yavuze ko ayo mahirwe yose ahita arangira igihe habayeho gutwara inda, kuko
icyo gihe aba yumva umwana we ageze ku rwego rwo kwiyubakira ubuzima bwe.
Amagambo
ya Cardi B yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye uburyo
ashaka kwigisha abana be kubazwa inshingano z'ibyemezo bafata.
Hari
abavuze ko ari uburyo bwiza bwo kwigisha urubyiruko ko kuba umubyeyi bisaba
kwitegura no kwigira, mu gihe abandi babona ko nubwo inshingano ari ingenzi,
umubyeyi adakwiye guheza umwana we igihe ahuye n'ikibazo, ahubwo agomba kumuba
hafi anamufasha kugikemura.
Ibyo
yavuze byongeye gufungura impaka ku ruhare rw'ababyeyi mu kurera abana no
kubatoza kubazwa inshingano z'ubuzima bwabo, cyane cyane iyo bageze mu myaka yo
gufata ibyemezo bikomeye.
