Cardi
B na Offset batangiye gukundana mu ntangiriro za
2017. Bakoze ubukwe rwihishwa ku wa 20 Nzeri 2017, bwitabiriwe n’abo mu
muryango wa hafi gusa. Igitangaje ni uko nyuma y’ukwezi kumwe gusa, Offset
yamwambitse impeta ku rubyiniro mu ruhame batazi ko bari baramaze kurushinga.
Urukundo
rwabo rwababyariye abana batatu beza: Kulture Kiari Cephus (wavutse ku wa 10
Nyakanga 2018), Wave Set Cephus (wavutse ku wa 4 Nzeri 2021), na Blossom Cephus
(wavutse ku wa 7 Nzeri 2024). Cardi B yakundaga kugaragaza ibyishimo byo kuba
umubyeyi, ariko akanavuga ku bibazo byo kubana no kurera abana mu buzima buri
mu itangazamakuru.
Mu
kwezi kwa Nzeri 2020, Cardi B yashyikirije inkiko impapuro z’ubusabe bwa gatanya, avuga ko Offset atamubaniye neza. Ariko nyuma y’icyumweru gito,
barasubiranye, ndetse Cardi aza kuvuga ko yamukunze cyane ku buryo atashoboraga
kumureka.
Icyakora
muri Nyakanga 2024, yongeye gusaba gatanya ku nshuro ya kabiri, akiri mu gihe
cyo gutwita umwana wa gatatu. Offset yasabye uburenganzira bwo kurera abana ku
buryo bungana n’umugore, ndetse no kugenerwa indezo. Cardi B yarabyanenze
cyane, amushinja kutita ku bana, avuga ko atigeze anabonana kenshi n’umwana
wabo wa nyuma, Blossom.
Mu
gihe yari ahanganye n’ibibazo by’itandukana, Cardi B yagiye ashimangira ko
afite undi muntu umuba hafi akaba umukinnyi w’umupira w’amaguru Stefon Diggs.
Iby’urukundo
rwabo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2025, ariko byemezwa ku mugaragaro mu
mpera za Gicurasi ubwo bagaragaye bari kumwe ku bwato i Miami, basabana
bishimye mu buryo Cardi B ubwe yashyize hanze kuri Instagram.
Nta
magambo menshi yavuze, ariko amashusho yagaragaje byinshi. Abafana be
n’itangazamakuru bahise babifata nk’itangazwa ku mugaragaro ry’undi mukunzi
mushya.
Abantu
ba hafi ya Cardi B bavuga ko Stefon amuha ituze, urukundo, amahoro, n’ubwuzu
atari yarigeze abona mbere. Nubwo urukundo rwabo rukiri rushya, bagiye
bagaragara kenshi bari kumwe basohokanye mu ibirori no mu mikino kandi Cardi B ntajya
azuyaza kumwerekana.
Cardi B atandukanye na Offset nta minsi iracaho bari mu nkiko za gatanya, Cardi B ahita abona umukunzi mushya.

Cardi B yaciye amarenga yo kwemeza ko Stefon Diggs yamutwaye umutima
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(749x0:751x2)/cardi-b-2-1-4f3d86873a9c4e8ebb2f75443c2abdbc.jpg)
Cardi B na Offset bafitanye abana batatu

Cardi B na Offset bamaze iminsi mu manza ahanini zishingiye ku ndezo nyuma ya gatanya
Stefon Diggs ni we mukunzi mushya wa Cardi B
