Cardi B yaguze isaha ya Rolex ya Miliyoni $2.85 n’impeta ya diyama ku isabukuru ye

Imyidagaduro - 23/10/2026 8:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Cardi B yaguze isaha ya Rolex ya Miliyoni $2.85 n’impeta ya diyama ku isabukuru ye

Umuraperikazi Cardi B yihaye impano zihenze zirimo isaha ya Rolex Daytona y’ibara ry’umuhondo wijimye (pink) izwi nka ‘Barbie’, ifite agaciro ka miliyoni $2.85, n’impeta irimo diyama karemano za karati zirindwi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 34.

Uyu muraperikazi wamamaye mu njyana ya Hip Hop, amazina ye nyakuri akaba ari Belcalis Marlenis Almánzar, yagaragaje izi mpano mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 22 Ukwakira 2026.

Yanditse ati “Kuva kuri Belcalis kugeza kuri Cardi B… impano nihaye ubwanjye! Ndashimira Mavani wazengurutse isi yose kugira ngo andonere iyi saha, yemejwe ko ari umwimerere na Rolex. Ndashimira kandi Pristine Jewelers wankoreye impeta yihariye irimo diyama karemano.”

Cardi B yashimiye umucuruzi w’amasaha y’agaciro Mavani wamufashije kubona iyo saha idasanzwe yari amaze igihe ashaka. Yavuze ko yashakaga isaha yakozwe n’uruganda rwa Rolex ubwarwo, aho kwemera iyaba yaravuguruwe cyangwa igahindurwamo ibice n’abandi bacuruzi.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Cardi B yashimiye Mavani amubwira ko azi ko yamuhaye akazi katoroshye, ariko ko yashakaga umuntu yizeye.

Yagize ati “Ndashaka kugushimira kuko nzi ko nakugoraga, ariko nari nkeneye umuntu nizeye. Sinshaka ibikoresho byahinduwe n’abandi; ndashaka ibyakorewe mu ruganda. Ndabikwiye,kuko nkora cyane.”

Mavani yavuze ko ku isi hari amasaha nka zo agera ku icumi gusa, kandi ko iyo Cardi B yaguze ari yo yonyine yari iri ku isoko mu gihe yayishakiraga.

Uyu mucuruzi yanasangije abamukurikira kuri Instagram amakuru agaragaza ko Cardi B yamwishyuye miliyoni $2.85, ashimangira ko ayo mafaranga ari yo yishyuwe kuri iyo saha.

Usibye iyo saha, Cardi B yagaragaje ko yanaguze impeta irimo diyama za karati zirindwi ndetse n’agakapu gato ka Hermès Mini Kelly k’ibara ry’umuhondo wijimye, kugira ngo bihuze n’isaha ye nshya.

Cardi B yujuje imyaka 34 ku wa 11 Ukwakira 2026. Uyu mwaka wabaye uw’ibikorwa byinshi kuri we, kuko yakoze ibitaramo bye bya mbere bikomeye mu bibuga byakira abantu benshi, byinjije amafaranga arenga miliyoni $70.

Yanegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya Hip Hop mu bihembo bya MTV Video Music Awards, atsindira ikindi muri BET Awards, ndetse indirimbo ye “AH HA” igera mu myanya 25 ya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Ibindi bihembo biracyamukurikirana, kuko ateganya guhabwa igihembo cya mbere cya Global Woman of the Year gitangwa na Billboard Canada mu Ugushyingo 2026.

Cardi B yaguze isaha ya Rolex ya Miliyoni $2.85 n’impeta ya diyama ku isabukuru ye y'amavuko

Cardi B yujuje imyaka 34 ku wa 11 Ukwakira 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...