Cardi B yagizwe umwere ku cyaha cyo gukubita umuzamu

Imyidagaduro - 03/09/2025 9:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Cardi B yagizwe umwere ku cyaha cyo gukubita umuzamu

Umuraperikazi w’Umunyamerika Cardi B yahanaguweho n’urukiko rw’i Los Angeles ibirego byo gukubita no gukomeretsa umuzamu, nyuma y’uko Emani Ellis yamushinjaga kumukomeretsa ku musaya akoresheje urwara rurerure mu mwaka wa 2018, akanasaba indishyi za miliyoni 24 z’amadolari.

Ellis yari yavuze ko Cardi B yamuciriye mu maso ndetse akamukomeretsa yifashishije urwara rwa santimetero zirenga zirindwi, ubwo bari bahuriye hanze y’ivuriro ry’abagore. Icyo gihe Cardi B yari atwite inda y’amezi ane, ariko ayo makuru ntiyari yagatangajwe ku mugaragaro.

Urubanza rwaburaniwe mu rukiko rwa Alhambra rwatumye bivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ubwo Cardi B yitabaga urukiko yambaye imyambaro itavuzweho rumwe, anatanga ubuhamya bwimbitse ku byabaye.

Cardi B yabwiye abacamanza ko Ellis yamukurikiraga akamufotora kuri telefone ntamuhe umwanya wo kugira ubuzima bwe bwite, mu gihe Ellis we yavugaga ko ibyo byamuhungabanyije bikomeye.

Kugeza ubu, inteko y’abacamanza yasanze Cardi B adafite uruhare mu byaha yashinjwaga birimo gukubita no gukomeretsa, guteza ihungabana rishingiye ku bushake, uburangare no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Asohoka mu rukiko, Cardi B yagize ati: “Nkorera amafaranga yanjye umunsi ku wundi, nkorera abana banjye n'abantu mfasha. Ntihazagire umuntu wibwira ko azanyirukaho ngo anyambure ibyo nagezeho, ngo nceceke nemere.”

Cardi B yasabye kandi abafana be kudahutaza Ellis cyangwa umuryango we, nyuma y’uko urubanza rufatiwe umwanzuro.

Ubuhamya bwatanzwe na muganga wagombaga gufasha Cardi B ndetse n’umukozi wo ku ivuriro witwa Tierra Malcolm bwashimangiye ko Ellis ari we watangije intonganya, ndetse ashaka gusagarira Cardi B, bikaba ari byo byateye ikomere Malcolm yagize mu kubatandukanya.

Nyuma yo gusuzuma ibyo byose, urukiko rwanzuye ko Cardi B adakwiye kwishyura indishyi, bityo agahanagurwaho ibirego byose.

Hanagaragaye abafana bake bari baje kumushyigikira hanze y’urukiko, bamwe bafite ibyapa by’urwenya byerekana urwara rwe rurerure, ibijya gusa neza n'urubanza rwamamaye rwa OJ Simpson.

Urukiko rw'i Los Angeles rwahanaguyeho Cardi B ibyaha yaregwaga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...