Regis yatangaje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije abakunzi be ibyishimo byo gutera iyi ntambwe yihariye mu buzima bwe. Yagaragaje ko Vanessa ari umuntu yahisemo kuzagendana na we urugendo rw’ubuzima bwose, ashimangira ko abona uru rukundo nk’umugisha w’Imana.
Uyu mukinnyi wa filime yashyize hanze ifoto y’igihe cyihariye cyo kumwambika impeta, maze ayiherekesha amagambo agaragaza urukundo n’icyizere afite kuri Vanessa. Yagize ati: “Imitima ibiri yahujwe n’urukundo, inkuru imwe y’ubuzima. Urugendo rwacu rw’iteka rutangiye uyu munsi.”
Yongeyeho amagambo yo muri Bibiliya yo mu gitabo cy’Imigani 19:14 agira ati: “Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka.”
Yakomeje abwira Vanessa ati: “Vanessa, naguhisemo uyu munsi, ejo ndetse n’iteka ryose. Ni wowe mugore nifuza iruhande rwanjye ubuzima bwanjye bwose, mama w’abana banjye ndetse n’urukundo rw’umutima wanjye.
Ndagusezeranya kugukunda, kukubaha no kukwitaho, buri munsi nkaba umugabo ugukwiriye. Imana ihe umugisha urukundo rwacu kandi ituyobore muri iyi ntangiriro y’ibihe byose ndi kumwe nawe.”
Captain Regis yavuze ko Vanessa ari we yahisemo gusangiza ubuzima bwe bwose, asaba Imana gukomeza kubayobora no kubaha umugisha mu rugendo rushya batangiye.


Captain Regis yambitse Vanessa impeta y’urukundo, na we arabyemera
