Ibi
Regis yabitangarije InyaRwanda TV avuga ko ari bwo bwa mbere amennye ibanga ry’igihe
azakorera ubukwe kandi ko imyiteguro yarangiye, ibintu byose biri ku murongo
ubu bari mu musozo w’imyiteguro.
Yagize ati “Ni nawe muntu wa mbere meneye ibanga ko
ubukwe buri umwaka utaha mu mezi ari imbere cyane. Ubu ibintu byose byabaye
porogaramu, gukwa byararangiye, harabura gutangaza igihe nta kindi. Ntacyo
dushinja Imana.”
Queen
uri mu myiteguro y’ubukwe na Regis yavuze ko ari ukuri koko ubukwe buhari batari
gukina n’abantu kuko n’iyo batakubaha urubyiruko, batakubahuka n’abakuru ngo
babakinishe.
Yagize
ati: “Ubukwe burahari. Ntabwo turi kubeshya abanyarwanda kuko ntacyo
byatumarira. Tutubashye urubyiruko, ntabwo twakubahuka abakuru kuko nabo
badukurikirana. Ubukwe rero burahari.”
Regis na Queen babitangaje nyuma y’uko bari bamaze gutaramira muri Gen Z Comedy Show ku wa 27 Ugushyingo 2025 ndetse ukaba n’umunsi Micky wahoze ukundana na Regis yasezeraniye mu murenge na AG Promoter bahuye nyuma ya Regis.


Queen yavuze ko ubukwe bwe na Regis atari imikino kuko batakina n'abantu bakuru

Captain Regis yavuze ko ubukwe bwe na Queen buri mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2026
Reba ikiganiro Captain Regis na Queen bameneyemo ibanga ry'ubukwe bwabo
