Cannes Film Festival 2026 yashyuhijwe n'imyambarire idasanzwe y’ibyamamare kuri Red Carpet - AMAFOTO 100

Cinema - 19/05/2026 9:56 AM
Share:
Cannes Film Festival 2026 yashyuhijwe n'imyambarire idasanzwe y’ibyamamare kuri Red Carpet - AMAFOTO 100

Iserukiramuco rikomeye rya sinema ku Isi, Cannes Film Festival 2026, riri gukurura amaso y’abakunzi ba sinema n’imideli hirya no hino ku Isi, aho ibyamamare bikomeje kugaragara ku rubyiniro rutukura (Red Carpet) byambaye imyenda y’akataraboneka.

Iri serukiramuco ririmo kubera ku nkengero z’inyanja ya French Riviera mu Bufaransa, rikaba ryaratangiye tariki ya 12 Gicurasi rikazarangira ku wa 23 Gicurasi 2026 nk'uko bitangazwa na PageSix.

Buri mwaka, Cannes Film Festival ihuriramo ibyamamare byo muri sinema, imideli n’imyidagaduro. Usibye kureba filime nshya, abantu benshi baba bategereje kureba imyambarire y’abitabiriye.

Uyu mwaka, bamwe mu bari mu kanama nkemurampaka harimo Demi Moore, Ruth Negga ndetse na Chloé Zhao.

Ni mu gihe abandi bakinnyi ba filime bakomeye nka Scarlett Johansson, Kristen Stewart, Cate Blanchett na Julianne Moore nabo biteganyijwe ko bazitabira iri serukiramuco mu rwego rwo kumurika imishinga mishya ya filime bafite.

Mu minsi ya mbere y’ibi birori, abantu benshi bakomeje kuvuga ku myambarire y’ibi byamamare byaserutse mu buryo bwihariye. Sharon Stone yagaragaye yambaye ikanzu y’umukara iriho amashusho y’indabyo z’umweru n’iz’ibara rya lavender, benshi bamuvuga imyato.

Demi Moore nawe yaserutse yambaye ikanzu ya Gucci y’umukara ifite amababa meza n'imitako y’agaciro y’amabuye ya emerald na diyama, bimwongerera ubwiza. Daisy Edgar-Jones we yitabiriye yambaye ikanzu ya Balenciaga, imwe mu nzu zikomeye z’imideli ku Isi.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’imideli ku Isi bavuga ko Cannes Film Festival ikomeje kuba urubuga rukomeye rwo kwerekana ibigezweho mu myambarire no mu buhanzi bwo gutunganya imyenda y’abanyacyubahiro.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazakomeza kugaragara abandi bahanzi n’abakinnyi ba filime bazana udushya dutandukanye ku rubyiniro rutukura rwa Cannes 2026.

RABA AMAFOTO Y'IBYAMAMARE BYITABIRIYE CANNES FILM FESTIVAL 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...