Umuhanzikazi Candy Moon yatanze ubuhamya nk'uwatswe ruswa ishingiye ku gitsina

Imyidagaduro - 26/04/2016 8:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzikazi Candy Moon  yatanze ubuhamya nk'uwatswe ruswa ishingiye ku gitsina

Mu minsi yashize abantu bakunze kugaruka ku kibazo kiri muri muzika nyarwanda aho abantu batandukanye batungwaga agatoki kukuba baka abana b'abakobwa ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse bamwe bakagwa muri uwo mutego bakayitanga. Kuri ubu Candy Moon aratanga ubuhamya bw’ibyamubayeho.

Candy Moon  ni umuhanzikazi nyarwanda wamenyekanye akora itsinda rimwe n’umuraperi P FLA bakaryita Imperial Mafia Land itsinda ryaje gusenyuka nyuma yuko uyu mukobwa avuye muri muzika akajya gukomeza amasomo ye mu gihugu cya Kenya, nubwo avuye mu masomo yashatse kwinjira muri muzika, ntarongera kwamamara ibintu we ahamya ko biterwa n’impamvu nyinshi.

Imwe muri izi mpamvu  Candy Moon yatangaje ngo  ni ukuba yaramaze igihe adahari ariko nanone ahamya ko abantu bagiye bagirana ibibazo mu bihe byashize nubu bagihari kandi bigoye ko yazamuka bagifite ijambo muri muzika, Candy moon yongeye guhamiriza umunyamakuru wa inyarwanda.com ko ruswa ishingiye ku gitsina ihari kandi ari imwe mu mpamvu zituma abahanzikazi nyarwanda batazamuka kuburyo bworoshye ndetse bikaba byabakura no muri muzika igihe cyose bahura n’ingaruka ziyikurikira.

Mu kiganiro na inyarwanda uyu mukobwa yagize ati:”nkiza mu muziki ntabushobozi narimfite gusa niyumvagamo impano, nagiye ncibwa intege n'abantu, njye ka nkubwire pe bwa mbere nkora indirimbo nabwiye umunyamakuru ansaba kuyimushyira mu rugo, numva ko wenda atari kukazi ndagenda kuri uwo munsi kuhava byambereye ingutu. Si uwo gusa nyuma hari nundi bose ntaribukubwire amazina yabo gusa nawe wankoze nkibyo uwa mbere. bose babaga bashaka ko turyamana ngo bamfashe kumenyekana.”

candy

Candy Moon umuhanzikazi nyarwanda uhamya ko yadindijwe no kwakwa ruswa ishingiye ku gitsina

Uyu mukobwa usibye kumusaba ruswa  ishingiye ku gitsina we kugiti cye ahamya ko icyamubabaje kurushaho ari uko abo yangiye kuryamana nabo aribo bagiye bamuteranya na bamwe mubandi banyamakuru bityo indirimbo ze zicurangwa gake.

Usibye abanyamakuru Candy mood ashinja kumwaka ruswa ishingiye ku gitsina yashinjije kandi abashoramari ndetse nabatunganya indirimbo z’abahanzi (producers) cyane ko nabo batigeze bamworohera ati:” uzi kujya kureba umu producer ngo agukorere indirimbo ukamwishyura ariko mutaryamana indirimbo yawe ikabura, njye si ukubeshya byambayeho ndabizi naba umugabo wo kubihamya.”

Candy Moon yongeyeho ko abashoramari batandukanye bagiye bamwegera ngo bamufashe muri muzika ye nawe kuko ntabushobozi yarafite akizera ko ari ababonye impano ye nyamara bikarangira bamweretse ko icyo bamushakagaho ndetse banamwereka ko icyo bari bakeneye ari uko baryamana, ubwo uyu mukobwa yabahakaniraga kuryamana nta numwe wigeze ngo amufasha. Uyu mukobwa ahamya ko hari abashoramari 2 bose bamunyuzeho bashaka kumufasha bagapfa kwanga ko baryamana.

Nyuma yo guhura niyo nzitizi CandyMoon yahisemo kuyoboka ishuri kuri ubu akaba yararangije nyuma yo kwisuganya agashaka akazi uyu mukobwa arahamya ko ubu yafashe umwanya ashaka ubushobozi kuburyo agiye gukora umuziki ati:” njye ngiye mu muziki ntabushobozi bwinshi mfite ariko bucye bwanjye nzagerageza numfasha abone aho ahera.”

Uyu mukobwa yashoje ikiganiro twagiranye ashimira umuyobozi we wo kukazi watangiye kumufasha kuri ubu akaba yaramufashije gushyira hanze indirimbo ye nshya afite yitwa “Ntawasi “ yaba indirimbo ndetse n’amashusho yayo.

REBA HANO INDIRIMBO IHERUKA YA CANDY MOON


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...