Kuri
uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025 muri Gahunda yiswe “Back to Foot” ni
bwo hatangijwe poromosiyo igenewe abakiriya ba Canal+ izajya ibaha kureba shene
zose mu gihe cy’iminsi 15 mu gihe baguze ifatabuguzi bari basanganywe.
Iyi
poromosiyo izajya ituma uyihawe areba imikino ikomeye yo ku mugabane w’i Burayi
harimo Shampiyona y’Ubwongereza, Shampiyona ya Espagne, Shampiyona yo mu
Bufaransa, iyo mu Budage….
Umuyobozi
Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko atari Canal+ yakwemera
gusigara inyuma mu kwerekana imikino igezweho ku ruhando rw’Isi.
Uretse
kuri aba bakiriya basanganywe ifatabuguzi, Canal+ yorohereje umuntu wese wifuza
ifatabuguzi na decoder aho ibiciro byagabanyijwe ku rwego rushimishije.
Decoderi yaguraga 10,000Frw ubu iri kugura 5000Frw mu gihe Installation
yishyuzwaga 10,000Frw ari 5,000Frw.
Si
ibyo gusa kuko nk’uko muri Canal+ bahorana udushya no gushyira igorora
abakiriya babo, aho kuri ubu hashyizweho abonema yiswe “Ikirenga” ikubiyemo
ibintu byose by’ikirenga umuntu yakwifuza kureba.
Iyi
Abonema izajya igura 35,000Frw ikubiyemo amashene yose ya Canal+, DS TV ndetse
na Netflix aho umuntu azajya ayireba adasabwe kujya kuyishyira nk’uko bisanzwe
ko umuntu ushaka kureba Netflix ayishyura.
Si
ku ruhande rw’imikino na Netflix gusa ahubwo Canal Plus yongereye imbaraga mu
bisata by’imyidagaduro harimo cinema aho nko kuri shene ya Zacu TV hagiye
gukomeza guca film nshya kandi nziza nyinshi mu rwego rwo kua hafi y’abakunzi
b’imyidagaduro.