Canal+ yatangije ubukangurambaga “Ririmba Urenze Imipaka” buzanye impano n’ibiciro byoroheye abakiriya

Kwamamaza - 05/06/2026 3:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Canal+ yatangije ubukangurambaga “Ririmba Urenze Imipaka” buzanye impano n’ibiciro byoroheye abakiriya

Mu rwego rwo gukomeza kugeza imyidagaduro inoze ku Banyarwanda benshi, CANAL+ Rwanda yatangije ubukangurambaga bushya bwiswe “Ririmba Urenze Imipaka”, buzatangira tariki ya 1 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Ubu bukangurambaga bugamije gufasha abakiliya bashya n’abasanzwe kubona serivisi za Canal+ ku buryo bworoshye kandi ku giciro gito, bakaryoherwa n’imyidagaduro irimo filime, amakuru, siporo, amakinamico n’ibiganiro by’abana n’umuryango muri rusange.

Canal+ Rwanda ivuga ko imyidagaduro myiza atari iy’abakunzi ba siporo gusa, ahubwo ari iya buri wese, ari na yo mpamvu yazanye izi gahunda zidasanzwe zigamije kwegera abakiliya benshi.

Ibyo abakiliya bazungukira muri ubu bukangurambaga

Abakiliya bashya bazashobora kubona decoder ya CANAL+ ku mafaranga 5,000 Frw gusa, kuyesitara ku 5,000 Frw ndetse  batangirane  ipaki ya Zamuka. Ubuyobozi bwa CANAL+ bwasabye abakiriya kubyaza aya mahirwe umusaruro kuko decoder ziri muri iyu gahunda zidahagije.

Ku rundi ruhande, abakiliya basanzwe cyangwa abongeye kugura abonema bari basanzwe bakoresha bazahabwa iminsi 30 yo kureba shene  zose za CANAL+ ndetse na DSTV English Plus ku buntu nyuma yo kwishyura ifatabuguzi ryabo.

Usibye ibi kandi muri iyi minsi ku bazagura abonema na decoderi hari ibihembo bitandukanye aho igihembo nyamukuru ari Miliyoni 1 Frw.

Gahunda zidasanzwe zizanyuzwa kuri CANAL+

Mu rwego rwo kurushaho kunezeza abayikurikira, CANAL+ yanatangaje gahunda nshya n’izikomeje gukundwa zizerekanwa muri iki gihe.

Harimo serie nshya “Backstage” izatangira ku wa 8 Kamena 2026 kuri Zacu TV, ndetse na “The Voice Africa” izatangira kuri uwo munsi kuri CANAL+ Magic.

Abakunzi ba telenovela bazabona  serie nshya ya “Amour Parfait” izatangira ku wa 5 Kamena 2026 kuri Novelas TV, mu gihe abakurikirana “Nouvelle Reine” bazareba igice cya nyuma cya Season ya kabiri ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena saa yine n’igice z’ijoro kuri CANAL+ Magic.

Ku bakunzi ba siporo, CANAL+ izakomeza gutambutsa imikino ya NBA Finals yatangiye ku wa 3 Kamena 2026 kuri CANAL+ Sport 4, ndetse n’irushanwa rikomeye rya Tennis rya Wimbledon rizatangira ku wa 28 Kamena 2026 kuri CANAL+ Sport 5.

Abakiriya ba Canal+ bashyizwe igorora aho barimo baratsindira ibihembo bitandukanye

Igihembo nyamukuru ni Miliyoni 1 frw

Muri ubu bukangurambaga umukiriya wa Canal + uzajya ugura abonema yari asanzwe akoresha azajya ahabwa iminsi 30 yo kureba shene  zose za CANAL+ ndetse na DSTV English Plus ku buntu 

Canal+ yatangije ubukangurambaga “Ririmba Urenze Imipaka” buzanye impano n’ibiciro byoroheye abakiriya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...