Canal+ yatangije poromosiyo yise ‘Birenze kureba, biduha Vibez’ – AMAFOTO

Kwamamaza - 05/03/2026 5:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Canal+ yatangije poromosiyo yise ‘Birenze kureba, biduha Vibez’ – AMAFOTO

Sosiyete ya Canal+ yerekana amashusho, yatangije gahunda nshya yo kudabagiza abakiriya bayo yise ‘Birenze kureba, biduha vibez’ igizwe n’igabanyirizwa ku bafatabuguzi ba Canal+ n’abashya ndetse n’ibiganiro bishya.

Sosiyete ya Canal+ ikora ubucuruzi bwo gutambutsa amashusho kuri televiziyo (Pay TV) yatangije ku mugaragaro gahunda nshya igamije kurushaho kunezeza no kugabanyiriza abakiriya bayo, yise “Birenze kureba, biduha vibez.”

Iyi gahunda nshya igamije gutanga ibyishimo birenze kureba filime cyangwa imikino gusa, ahubwo ikaba igaragaza icyerekezo gishya cya Canal+ cyo kuba umufatanyabikorwa w’imyidagaduro n’imibereho myiza y’abafatabuguzi bayo ndetse no guteza imbere umuco wa Afurika n’urubyiruko.

Mu by’ingenzi bigize iyi gahunda, harimo igabanyirizwa (promotions) ku bafatabuguzi basanzwe ba Canal+ aho ubu umuntu ari kugura abonema yari asanganywe akongezwa amashene yose ya Canal+ na DSTV English Plus!

Bitari ibyo, ubu ku mukiriya mushya Ushaka kwinjira mu muryango mugari wa Canal+ arasabwa 5,000Frw bya dekoderi ndetse na 5,00Frw bya installation hanyuma ukinjira mu muryango mugari.

Uretse ibyo, muri uku kwezi kwa Werurwe Canal+ yongereye umubare w’ibiganiro na filime aho filime ya Seburikoko izasubukurwa ikazatangira kwerekanwa ku wa 16 Werurwe 2026. Uretse iyo, hari filime Indoto (S17 &S18) izerekanwa ku wa 30 Werurwe 2026.

Muri uku kwezi kandi, imikino yo ku mugabane w’i Burayi nka UEFA Champions League, EPL, La Liga n’indi myinshi nta handi ho kuyirebera hatari kuri Canal+.

Umuyobozi wa Canal+ mu Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko muri Canal+ “Ni umuryango kandi umuryango uhora Ushaka ibyiza kurushaho.”

Iyi gahunda ya ‘Birenze kureba, biduha vibez’ yatangiye ku wa 02 Werurwe 2026 ikazarangira ku wa 31 Werurwe 2026.

Canal+ yatangije poromosiyo yise ‘Birenze kureba, biduha vibez’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...