Canal+ yatangije irushanwa ryo guteza imbere aba-content creators

Kwamamaza - 17/09/2026 12:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Canal+ yatangije irushanwa ryo guteza imbere aba-content creators

Mu rwego rwo guteza imbere abakora umwuga wa content creation, Canal+ yatangije irushanwa rya “Creative Talents” ribaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda ikaba inshuro ya gatatu ku ruhando rwa Afurika, iryo rushanwa rikaba rizaha amafaranga uzaryegukana n’amairwe yo guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ku ruhando rwa Afurika.

Mu gihe urubyiruko rukomeje kwigaragaza mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga, sosiyete ya CANAL+ Rwanda yongeye gutangiza ku mugaragaro irushanwa “Creative Talents” rigeze ku nshuro ya gatatu ku rwego rw’umugabane wa Afurika, rikaba rigamije kuvumbura no guteza imbere impano z’abakiri bato bakora ibijyanye na content creation.

Iri rushanwa rikomeje kwaguka uko imyaka ishira, aho kuri iyi nshuro riri kubera mu bihugu 13 byo hirya no hino ku mugabane wa Afurika, birimo Bénin, Burundi, Cameroun, Côte d'Ivoire, Congo, Gabon, Guinée, Mali, Niger, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Rwanda, Sénégal na Tchad.

Mu Rwanda, iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko ritangiye bwa mbere mu mwaka wa 2025, rikaba ryaritabiriwe n’urubyiruko rugaragaza impano zitandukanye mu bijyanye no guhanga no gutunganya content.

“Creative Talents” ni irushanwa rihuza urubyiruko rufite impano mu gukora content, rigamije kubafasha kugaragaza ubushobozi bwabo, kumenyekana no kubona amahirwe ashobora kubageza ku rwego mpuzamahanga.

Iri rushanwa rifunguye ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30, rikaba ari amahirwe akomeye ku bashaka kwinjira cyangwa gukomeza gutera imbere mu ruganda rw’imyidagaduro n’itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga.

Abifuza kuryitabira basabwe kwiyandikisha mbere y’itariki ya 25 Nzeri 2026 banyuze ku rubuga rwabugenewe rwa CANAL+.

Abategura iri rushanwa bagaragaza ko ari igihe cyiza ku rubyiruko rufite impano yo gukora amashusho, amafoto, inkuru cyangwa ibindi bijyanye no gutunganya no gusangiza amakuru n’imyidagaduro, kugira ngo berekane icyo bashoboye.

Uretse kuba ari amahirwe yo kwigaragaza, iri rushanwa rinatanga ibihembo bishimishije ku bazitwara neza ku rwego rw’igihugu. Uwa mbere azegukana igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 RWF), uwa kabiri ahabwe 700,000 RWF naho uwa gatatu agahabwa 500,000 RWF.

Aba batatu bazahiga abandi mu gihugu cyabo ni bo bazahagararira ibihugu byabo ku rwego rwa Afurika, aho bazahatanira kwegukana ibihembo bikomeye kurushaho no kumenyekana ku mugabane wose.

Mu mwaka ushize wa 2025, iri rushanwa ryasize amateka meza mu Rwanda aho abaryitabiriye bagaragaje ubuhanga buhanitse, maze Twahirwa Ravannelly, Solange Nishimwe na Sylvie Sugira begukana imyanya ya mbere, bahabwa ibihembo byabafashije gukomeza guteza imbere impano zabo no kwagura ibikorwa byabo mu bijyanye na content creation.

Inzira wanyuramo ndetse n'uburyo bwo gutsinda mu irushanwa rya "Creative talents"



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...