Canal+ yafashije abana 30 kubona ibikoresho n’amafaranga y’ishuri

Amakuru ku Rwanda - 01/11/2025 2:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Canal+ yafashije abana 30 kubona ibikoresho n’amafaranga y’ishuri

Binyuze muri gahunda ya Canal+ Impact ku bufatanye n’umuryango wa A-Bato, Canal+ yahaye abana 30 ibikoresho by’ishuri ndetse inabishyurira amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka mu rwego rwo gusigasira ejo heza h’umwana binyuze mu burezi.

Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya gatanu, aho uyu muryango na CANAL+ bimaze imyaka itanu bifatanya gushaka abana n’imiryango itishoboye ngo ifashwe kuzamura imibere yabo binyuze mu kubungabunga ubuzima bwiza bw’umwana.

Umwe mu babyeyi bafite abana bafashwa muri iyi gahunda bishimira cyane ko bafashijwe ngo abana bajye ku ishuri mu gihe mbere kubera ubushobozi buke bamwe biberaga mu muhanda.

Nyuma yo kuvuga ijambo rye, uyu mubyeyi yashimiye ubuyobozi bwa Canal+ mu ndirimbo “Ibi bintu ni byiza”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Canal+ akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, Assoumpta Mukeshimana yavuze ko bashishikajwe no kwita ku mwana ndetse no kwita ku buzima bwe bw’ejo hazaza.

Yagize ati “Muri Canal+ twubakiye ku nkingi eshatu. Uburezi, guteza imbere abagore ndetse no kwita ku bidukikije. Uyu munsi rero muri gahunda yo guteza imbere uburezi niyo mpamvu twaje gushyigikira aba bana bato kuko mu minsi iri imbere nibo bazaba barimo n’abakozi ba Canal+.”

Kugeza aka kanya, Canal+ ndetse n’uyu muryago wa A-Bato bari gufasha abanyeshuri 30 aho muri abo 14 biga mu mashuri abanza.

A-Bato ni umuryango ufite intego igira iti “Kubaka umwana tugamije iterambere ryuzuye tumuteganyiriza ejo heza hazaza.”

Assoumpta Mukeshimana yavuze ko bashishikajwe no kwita ku mwana no kwita ku buzima bwe bw’ejo hazaza

Abana 30 bahawe ibikoresho by'ishuri ndetse banishyurirwa amafaranga y'ishuri y'umwaka wose


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...