Ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, Sosiyete ya Canal+ Rwanda imenyerereweho
kwerekana amashusho meza kandi mu bisata byose, yateye inkunga koperative ya
Ibaba Rwanda imenyereweho ibikorwa by’ubudozi.
Iyi
nkunga yibanze ku kuzubaka ibikorwa nkenerwa by’inyubako Ibaba Rwanda Collection ikoreramo, by'umwihariko ibyumba by’isuku n’aho abakozi ba Ibaba Rwanda Collection
bashobora gukorera siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Umuyobozi
wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko impamvu yo gufasha Ibaba
Rwanda ari uko bagenzuye bagasanga bakora ibintu byuje guhanga udushya,
bikeneye gushyigikirwa kandi ko bifuje guteza imbere umugore cyane ko Ibaba
Collection ikorwamo n’abagore gusa.
Yagize
ati: “Hano mwabyiboneye ko bakora ibintu byiza cyane. Ni ubwa kabiri ngeze aha, nari narababonye mbona bakora ibintu byiza. Nka Canal+ binyuze muri Canal+
Impact, dufasha abantu bahanga udushya kandi bakora ibintu byiza. Uyu munsi twahisemo
Ibaba Collection mu rwego rwo guteza imbere umugore.”
Mukambaraga
Donatha umaze imyaka 12 akorana na Ibaba Rwanda Collection, yashimiye Canal+ Rwanda
ku bwo kubafasha, asobanura ko babonye y’uko babafiteho umugambi wo kugira ngo
batere imbere.
Yagize
ati: “Kuba badusuye bakanadufasha, byatumye ndushaho kubamenya ndetse mbona ko
badufiteho umugambi wo kugira ngo dukomeze kwiteza imbere. Bakoze cyane.”
Muhawenimana
Francine nawe umaze imyaka 12 akorana na Ibaba Rwanda Collection, yavuze ko amafaranga
ahakura amufasha kwiteza imbere no gukemura ibibazo byo mu rugo bityo
kuba nka Canal+ yaje kubafasha kunoza umwuga ubatunze, ari iby’agaciro.
Véronique
Gamard yashimiye Canal+ anasobanura ko inkunga bagenewe yo kubaka bimwe mu bice
by’inyubako bakoreramo byari basigaye, izabafasha kunoza umurimo wabo no
kugira ubuzima buzira umuze kuko muri ibyo byumva bizubakwa harimo n’icyo
gukoreramo siporo.
Ibaba Rwanda Collection yatangiye mu myaka ya 1970 i Rutongo mu Karere ka Rulindo aho abihayimana bigishaga abagore
ubudozi, ariko ibikorwa birahagarara mu 1994 kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 2012, yongeye kubyutswa n’abagore batatu bashinze koperative, bagamije
gufasha abagore kwigira no kubungabunga uwo mwuga.
Uyu munsi, Ibaba Rwanda Collection ikora ibicuruzwa by’ubudozi bw’intoki byo ku rwego rwo hejuru kandi ikorana n’ibigo mpuzamahanga nka EDUN na SAWA Shoes, iteza imbere “Made in Rwanda” ku isi.





Umuyobozi wa Ibaba Rwanda Collection yeretse abakozi ba Canal+ ibyo bakora byose




Ibaba Rwanda Collection ikora ibikorwa by'ubudozi ahanini bashingiye ku guteza imbere umugore



Umuyobozi wa Canal+ yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'abanyarwanda binyuze muri gahunda ya Canal+ Impact

Canal+ yateye inkunga Ibaba Rwanda Collection yo kububakira ibyumba byari bisigaye by'inyubako bakoreramo
