Canada: Patrick Byishimo yahuje imbaraga na Gentil Misigaro bakorana indirimbo 'Yesu aranzi'-YUMVE

Iyobokamana - 08/02/2019 7:24 PM
Share:
Canada: Patrick Byishimo yahuje imbaraga na Gentil Misigaro bakorana indirimbo 'Yesu aranzi'-YUMVE

Umuhanzi Patrick Byishimo uba muri Canada yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Gentil Misigaro. Ni indirimbo bise 'Yesu aranzi'.

Aganira na Inyarwanda.com Patrick Byishimo yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse menyesha abantu kutiheba,Imana irabazi ibyo unyuramo bikomeye ntutinye, Yesu arakuzi humura mu kibazo ufite ubona ko kikugoye Yesu arakuzi. Iyi ndirimbo ni ihumure ku bamaze igihe bari mu kibazo, Uwiteka agiye kubasubiza ntibihebe ntibatinye Imana ibitayeho."

Patrick Byishimo yatangiye kuririmba cyera akiri umwana w'imyaka 10, Imana iza kumugirira neza agera rwo rwego rwo kuyobora indirimbo muri korali. Nyuma y'aho Imana yamuhishuriye impano afite y'ubuhanzi.Patrick Byishimo amaze gukora zinyuranye zirimo: Aranzi Yesu, Unyuhagire, Ntawuhwanye nawe, Ulimi wangu n'izindi.


Patrick Byishimo hamwe na Gentil Misigaro

Patrick Byishimo aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko intego afite mu muziki we akora wo kuramya no guhimbaza Imana ari ukugeza ubutumwa ku isi hose. Yifuza kandi kuzafasha imfubyi n'abapfakazi akabubakira amazu. Kuri ubu rero Byishimo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Gentil Misigaro ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo Biratungana.

"Aranzi Yesu, aranzi uwo Mwami, nanjye ndamuzi. Yesu aranzi, nanjye ndamuzi, ni ukuri ndabihamya Yesu aranzi. Nk'uko imisozi ikikije Yerusalemu ni ko Uhoraho akikije ubuzima bwanjye. Yanyanditse izina ku ndiba y'umutima w'iwe, yangize imbohe mu rukundo rw'iwe ntaramenywa, ntacyo nzatinya," Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo ya Byishimo Patrick na Gentil Mis

UMVA HANO 'ARANZI YESU' YA PATRICK BYISHIMO FT GENTIL MIS




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...