Ni umuhanzikazi w'Umunyarwanda wakuze afite impano yo kuririmba kuva mu bwana bwe, akura ashimwa n'Imana n'abantu cyane ko yanakuriye muri Korali. Bitewe no gukunda Imana no kubona ineza yayo itangaje, byamusunikiye kwiyemeza gutangira gusangiza n'abandi bantu iyo neza yayo n'ubuntu bwayo binyuze mu bihangano agenda ashyira hanze.
Mu buryo bw'umwuga, Nina yatangiye gushyira hanze indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2021 ushyira 2022, ndetse kuva icyo gihe kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri Esheshatu (6) zirimo; Yampaye amahoro, Inshuti nziza, Mbumbatiwe, Ndagukeneye, Noel ndetse n'iyo aherutse gushyira hanze yise Ineza.
Ajya kwandika indirimbo aheruka gushyira hanze 'Ineza', Chanty avuga ko ari indirimbo igamije gushima Imana ku bw'ineza n'ibitangaza yagiye imukorera inshuro nyinshi mu buzima bwe, ari nako yibutsa abantu kujya bafata akanya bagashima Imana ku bwa buri kimwe ibakorera kuko hari abantu baba batabashije kubibona.
N'ubwo abikora kandi abikunze, avuga ko atajya abura imbogamizi zimwe na zimwe mu muziki we. Avuga ko kuba abifatanya n'amasomo mu gihugu cya Canada, biri mu bintu bimugota cyane bigatuma atabasha kwamamaza ubutumwa bw'Imana nk'uko byagakwiriye, ariko akavuga ko agerageza uko ashoboye kose abifashijwemo naayo.
Avuga ko kandi buriya mu gihugu cya Canada atari agafu k'imvugwa rimwe ku kijyanye no gukora indirimbo ukabona irangiye kuko usanga bihenda cyane. Hano avuga ko ikintu kiba gisigaye nk'umuntu wiyemeje gukorera Imana, aba ari ukwizizika umukanda ubundi ugakora iyo bwabaga.
Chanty avuga ko nta kindi kintu yumva yaremewe kitari ugukorera Imana binyuze mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwayo, yifashishije ijwi rye. Avuga ko kimwe mu bintu ashyize imbere, ari ugufatanya n'abahanzi Nyarwanda bagenzi be cyane bo mu gisata cyo kuramya no gihumbaza Imana, ubundi bagakwirakwiza isi ubutumwa bwiza bw'Imana.

Chanty akorera muzika muri Canada

Chanty afatanya muzika n'amasomo

Avuga ko n'ubwo ahura n'imbogamizi bitajya bimubuza gukora uko ashoboye
Reba indirimbo 'Ineza' ya Chanty Nina
