Camila Avella yabaye umugore wa mbere ufite umwana muto uhatanye muri Miss Universe

Imyidagaduro - 04/11/2023 5:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Camila Avella yabaye umugore wa mbere ufite umwana muto uhatanye muri Miss Universe

Camila Avella wo mu gihugu cya Colombia yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere ufite umwana uri ku rutonde rw’abazahatana mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe. Ni rimwe mu marushanwa Mpuzamahanga ane akomeye ku rwego rw’Isi.

Camila usanzwe ufite umugabo babana ari kwitegura kuzahatana n’abandi bakobwa mu muhango uzabera muri El Salvador ku wa 18 Ugushyingo 2023, ari nabwo hazamenyekana umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Universe 2023.

Uyu mugore w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko kimwe mu byamushimishije mu buzima bwe, ari uko abategura Miss Universe babashije kugera ku mwanzuro wo guha ikaze buri mukobwa n’umugore wese ushaka guhatana muri iri rushanwa ritanga ibihembo bikomeye.

Si ubwa mbere ahatanye muri Miss Universe kuko no mu 2018 yari ku rutonde n’ubwo atabashije kuboneka mu bakobwa bavuyemo Nyampinga.

Akimara kuva muri Miss Universe, yakundanye n’umusore, biyemeza no kubana ndetse umuryango waragutse bibaruka imfura y’abo.

Camila yabwiye ikinyamakuru Hola ko yashimishijwe no kwemererwa guhatana muri Miss Universe kuko ‘nabashije kugera ku nzozi zo mu bwana bwanjye kuko nabashije kwemererwa guhatana mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe’.

Yavuze ko guhagararira Colombia bijyanye n’inshingano ziremereye, kuko agomba gukora uko ashoboye akazahesha ishema iki gihugu. Ati “Niteguye kuzajya muri El Salvador kugirana ibihe byiza n’abandi bakobwa tuzaba duhatanye’.

Camila avuga ko kimwe mu byatumye ahatana muri iri rushanwa, harimo no kuba nta mukobwa wo mu gace ka Casanare aho akomoka wagaragazaga inyota yo kujya muri Miss Colombia, bityo bikamuhesha amahirwe yo guserukira Igihugu mu marushanwa anyuranye.

Camila avuga ko ubwo mu 2018 yahatanaga muri Miss Universe agatsindwa, yumvise bimeze nk’aho Isi imurangiriyeho. Akomeza ati “Ubwo niyemezaga kubana n’umukunzi wanjye ndetse tukaza kubyarana, natunguwe n’amakuru ya Miss Universe yampaga icyizere cyo kongera kwitabira, ibi rwose sinari mbyiteze."

Yavuze ko agomba gukora uko ashoboye agaca akagozi k’abandi bakobwa babyaye bakitinya kwitabira iri rushanwa.

Camila yumvikanisha ko buri wese afite inkuru yisangije y’ubuzima bwe, bityo ni byiza kwitondera ibyo ubwira mugenzi wawe kuko bijyana n’ubuzima bwo mu mutwe.

Abajijwe icyo azabwira umwana we w’umukobwa Amelia igihe azaba akuze, Camila yavuze ko yifuriza umwana we kuzavamo icyungo cy’umuryango, kandi akaba umubyeyi mwiza

Yavuze azi neza ko umwana we azirikana igihe cyo kumwitaho n’umwanya aha umuryango we, bityo bikwiriye kuzamubera urugero rwiza rwo kubaka umuryango we.

Ati “Ndabizi igihe kimwe azaba ari mu kiganiro avuga ngo ‘mbega byiza Mama yageze ku nzozi ze." Camila asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga w’umunyamakuru, akaba n’umuhanga mu itumanaho. 

Camila yavuze ko yashimishijwe no kuba agiye guhagararira Colombia muri Miss Universe


Camila asanzwe afite umwana w’umukobwa yabyaranye n’umukunzi we


Camila avuga ko atewe ishema no kuba agiye kugera ku nzozi ze, kuko mu 2018 yari yahatanyemo muri Miss Universe


Camila asanzwe afite ikamba rya Miss Universe Colombia ryamuhesheje kuzitabira Miss Universe 


Camila avuga ko umwana we azaterwa ishema n'uwo yavuyemo




 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...