Camarade wahoze muri FERWAFA yireguye ku byaha aregwa, asaba kuburana ari hanze-VIDEO

Imikino - 25/09/2025 12:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Camarade wahoze muri FERWAFA yireguye ku byaha aregwa, asaba kuburana ari hanze-VIDEO

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yireguye ku byaha ashinjwa byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano, asaba kurekurwa akaburana ari hanze.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 19 Nzeri 2025 nibwo Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Icyo gihe byarangiye rusubitswe bitewe n’uko umwunganira mu mategeko, Me Bizimana Emmanuel, yari yavuze ko batiteguye kuburana kubera ko Kalisa Adolphe atahawe dosiye imurega ngo ayisome. Ibyo byatumye urubanza rwimurirwa kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025.

Kuri uyu wa Kane uru rubanza rwasubukuwe. Byari biteganyijwe ko rutangira saa tatu zuzuye, ariko rwatangiye saa tatu n’iminota 26, ruvanwa aho rwari rwarasubikiwe. Me Bizimana Emmanuel yatangiye avuga ko nyuma yo gusoma dosiye no gusesengura ibyaha Camarade akekwaho, hasanzwemo imbogamizi.

Yavuze ko mu kirego cy’Ubushinjacyaha, ibyaha Camarade akekwaho ari ibyo yakoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, kandi ikaba ibarizwa mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bityo ko ariho urubanza rukwiye kuburanirwa.

Yerekanye ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Umushinjacyaha yahawe ijambo avuga ko impamvu urubanza rudakwiye kujyanwa mu rukiko rwa Kicukiro ari uko ibyo Camarade yakoze atabikoze ari mu biro bya FERWAFA.

Yerekanye ko Kalisa Adolphe umwirondoro we ubarizwa mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo. Yanavuze ko amafaranga akurikiranyweho ari ayagombaga gutunga Amavubi, aho yamugezeho ari muri Nigeria, naho ayakurikiyeho akaba yarayabikuje muri banki yo mu Rwanda.

Umushinjacyaha kandi yerekanye ko inyandiko mpimbano yatangiye kuzohereza ageze muri Nigeria. Perezida w’Urukiko na we yemeje ko uru rubanza rukwiye kubera mu rukiko rwa Gasabo bitewe n’uko uregwa ari ho abarizwa, ndetse anatanga urugero rw’uko mu rugo rwe hasanzwe imipira n’amabendera ya CAF.

Hafashwe umwanzuro ko iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rikomeza. Umushinjacyaha yahawe umwanya ngo asobanure neza ibyaha Kalisa Adolphe akekwaho ndetse anerekane impamvu zikomeye zatuma akomeza gukurikiranwa afunze.

Yavuze ko ashinjwa kunyereza amafaranga arenga miliyoni 30 Frw, akomoka ku mafaranga yari yahawe ngo ayakoreshe ku ikipe y’Igihugu Amavubi mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize.

Yasobanuye ko ku bijyanye n’urwo rugendo, Camarade amafaranga yasabye atari yo yakoresheje, ahubwo yakoresheje make, andi ntiyagaragaze aho yayakoresheje. Umushinjacyaha yerekanye ko Kalisa Adolphe yatanze fagitire ziriho amafaranga menshi zitandukanye n’izo hoteli yatanze.

Yavuze ko babajije hoteli Amavubi yabagamo, ikavuga ko izi fagitire atari izayo, ahubwo igatanga izindi ziriho amafaranga make. Umushinjacyaha kandi yavuze ko Niyitanga Désiré, ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, ari umwe mu batanga ubuhamya.

Yerekanye ko ubwo yajyaga gutegura urugendo rw’Amavubi muri Nigeria yasabwe kwishyura amafaranga make ugereranyije n’ayo Kalisa Adolphe yari yasabye ko ari yo azakoreshwa muri urwo rugendo, ndetse n’ayo yakoreshejwe mu mwaka ushize.

Kalisa Adolphe yireguye avuga ko: “Harimo ukudasobanukirwa ku bijyanye na FIFA Match Agent, aho ari we twakoranye, ari na we wajyaga kwishyura muri hoteli yo muri Nigeria. Njye nta kintu na kimwe nigeze nkorana na hoteli, ahubwo byanyuraga kuri uwo witwa FIFA Match Agent.”

Yasabye ko yaburana ari hanze, avuga ko yazerekana ibintu byinshi batazi, kuko abona buri wese abyuka akavuga ibye nk’aho ari ukumuherekaho urusyo. Umwunganizi we mu mategeko, Me Bizimana Emmanuel, yavuze ko umukiriya we akwiye kurekurwa akaburana ari hanze, kuko asanzwe ari inyangamugayo, akaba kandi ari mu za bukuru. Yibukije ko n’itegeko riteganya ko iyo haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, umucamanza abirebaho.

Ikindi yavuze ko baniteguye kuba batanga ingwate ariko akaburana ari hanze.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...