Calvin Mbanda yongewe mu iserukiramuco ‘Uganda Rwanda Music’, Juno Kizigenza avamo

Imyidagaduro - 23/07/2025 8:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Calvin Mbanda yongewe mu iserukiramuco ‘Uganda Rwanda Music’, Juno Kizigenza avamo

Nyuma y’uko hamenyekanye urutonde rw’abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco Uganda Rwanda Music Festival riteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025 i Kampala muri Uganda, habaye impinduka aho umuhanzi Juno Kizigenza yasimbuwe na Calvin Mbanda.

‘Affiche’ ya mbere yashyizwe hanze n’abategura iri serukiramuco yagaragazaga ko Juno Kizigenza ari mu bahanzi baturutse mu Rwanda bagombaga kuhataramira, ariko indi ‘Affiche’ yasohotse yerekanye ko Calvin Mbanda ari we washyizwe mu mwanya we.

Amakuru aturuka mu bashinzwe gutegura iri serukiramuco avuga ko Juno Kizigenza atazabasha kuryitabira kubera ko ari mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival biri kubera hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda, aho ategerejwe mu bikorwa byinshi mu mpera z’uku kwezi.

Calvin Mbanda, washyizwe mu mwanya wa Juno, ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka cyane mu Rwanda, akaba aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Bebenjo’ yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.

Iri serukiramuco rizamubereye amahirwe yo kwagura izina rye no kugeza ibihangano bye ku bakunzi b’umuziki bo muri Uganda.

Uganda Rwanda Music Festival izabera kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala, yateguwe na KEP Promotions Ltd, ikazahuza abahanzi b’ibyamamare baturutse mu Rwanda no muri Uganda.

Abahanzi muri iri serukiramuco barimo Jose Chameleone (Uganda), umwe mu bahanzi bakomeye mu karere, wamenyekanye mu ndirimbo nka Valu Valu, Tubonge n’izindi. Afatwa nk’umwe mu bashinze umuzi w’umuziki wa ‘AfroBeat’ ya Uganda.

Ykee Benda (Uganda) ni umunyabigwi mu njyana ya Afro-pop na Dancehall, wamenyekanye cyane mu ndirimbo Farmer, ndetse yanigeze kuyobora inama y’ubuyobozi ya Uganda Musicians’ Association.

Ava Peace (Uganda) we ni umuhanzikazi uri kuzamuka neza muri Uganda, wamenyekanye mu ndirimbo Nsitula na Nsitula Love aho akundwa kubera ijwi rye rituje n’injyana yoroshye.

Dax Vibes (Uganda), ni muvandimwe wa Jose Chameleone, afite injyana ye yihariye ya Dancehall n’umwihariko mu myambarire no ku rubyiniro.

Christopher (Rwanda) yakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo nka Ijuru rito, ndetse na Hashtag. Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 mu muziki nyarwanda.

Calvin Mbanda (Rwanda), azwi nk’umuhanzi uri kuzamuka neza, umaze kugera ku bakunzi benshi binyuze mu ndirimbo ye nshya Bebenjo. Iserukiramuco rizamubereye amahirwe yo kwagura izina rye hanze y’u Rwanda.

Marina (Rwanda) we, ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Decision’, ‘Love you’ yakoranye na Harmonize, ‘Avec Toi’ n’izindi, azwiho ijwi rifite imbaraga n’ubushobozi bwo guhuza injyana zinyuranye.

Niyo Bosco (Rwanda) utegerejwe muri iri serukiramuco ni umuhanzi wihariye mu njyana ya Afro-Acoustic, uzwi mu ndirimbo nka Ubigenza ute, Piyano, n’izindi. Azwiho guhanga indirimbo zifite amagambo akora ku mitima, ndetse aherutse kwinjira mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Keny Sol (Rwanda), wahoze ari mu itsinda rya Yemba Voice, afite ijwi ryihariye ry’ubwiza n’umwimerere. Aherutse gusohora EP yagaragaje impinduka n’ubukure mu buhanzi bwe. Aherutse gushyira ku isoko indirimbo ‘Dejavu’.

Itike yo kwinjira muri iri serukuramuco igabanyijemo ibyiciro bitatu: Gold: 100,000 UGX, Silver: 50,000 UGX ndetse na Bronze: 30,000 UGX

Abifuza ameza (tables) bashobora gutumiza: Ameza y’abantu 4: miliyoni 1 UGX, ameza y’abantu 8: miliyoni 3 UGX, ndetse n’ameza y’abantu 12: miliyoni 5 UGX.


Juno Kizigenza ntazitabira iserukiramuco rya ‘Uganda Rwanda Music Festival’ kubera gahunda ya MTN Iwacu Muzika Festival 

Calvin Mbanda yinjijwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri Uganda Rwanda Music Festival

 

‘Affiche’ ya mbere igaragaza Juno Kizigenza mu bahanzi bari bategerejwe muri iri serukiramuco rizaba ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru

 

Calvin Mbanda agaragara kuri ‘affiche’ nshya nk’uwasimbuye Juno Kizigenza muri iri serukiramuco rizahuza abanya-Uganda n'Abanyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...