Uyu muhanzi yasabye kuva muri The Mane nyuma y’uko Gahunzire Aristide wari umujyanama wa The Mane n’umuhanzikazi Queen Cha basohoye itangazo rigenewe Abanyamakuru basezera muri iyi nzu bari bamazemo igihe kitari gito.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘FINA’ YA CALVIN MBANDA
Mbanda yinjiye muri The Mane nyuma y’uko atsinze irushanwa bari bateguye bafatanyije na TECNO. Muri iyi Label, yahakoreye indirimbo zitandukanye ‘Aba People’, ‘All i need’ ndetse n’izo yahuriyemo n’abandi bahanzi nka ‘Ikanisa’, ‘Nari High’ n’izindi.
Nyuma yo kuva muri The Mane, Calvin Mbanda yahise afungura shene ye ya Youtube cyane ko indirimbo za mbere zabanje ziri kuri The Mane. Asohora indirimbo ye ya mbere yise “Fina " yavuze ko yishimiye kuyisangiza abafana be n’abakunzi b’umuziki, abasaba kumushyigikira.
Calvin Mbanda yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ivuga ku mukobwa w’agaciro kanini ku buryo umusore wese atakoroherwa no kumutereta. Ati “Fina ni izina ry’umukobwa uri ku rundi rwego ku buryo aba ataguha umwanya ubona nta mahirwe na macye ashobora ku guha mu rukundo. Ni umukobwa uba uri ku rwego ruri hejuru, umutinya."
Uyu muhanzi yavuze ko atarabona abamufasha mu muziki ariko afite icyizere. Clavin Mbanda yafashe icyemezo cyo kuva muri The Mane nyuma y’uko amaze amezi atandatu nta ndirimbo asohora.
Ni umwe mu bahanzi b’abahanga, benshi bagiye bibaza ku iterambere rye ahanini bitewe n’uko atashyigikiwe mu muziki we nk’uko abandi bari mu kigero kimwe nawe babikorewe.
Iyi ndirimbo ‘Fina’ yanditswe na Calvin Mbanda. Amajwi (Audio) yakozwe ma Element wo muri Country Record naho amashusho (Video) yatunganyijwe na Easy Cuts.



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FINA’ YA CALVIN MBANDA