Call Africa yagabanyije ibiciro kuri SMS

Kwamamaza - 12/08/2025 4:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Call Africa yagabanyije ibiciro kuri SMS

Call Africa, Ikigo gifasha ibigo bito n’ibinini ndetse n’abantu ku giti cyabo koherereza abakiriya ubutumwa bugufi cyangwa kubahamagara, cyatanze ubunani ku bakiriya bashya ndetse n’abasanzwe.

Kuri ubu, Call Africa igiciro yakigejeje ku mafaranga icyenda kuri SMS. Ku bafunguza konti bazajya bakoresha amafaranga 10 mu kohereza ubutumwa bugufi (SMS) batumira abantu mu nama z’ubukwe, kwamamaza, amatangazo n’ibindi.

Iyo ufunze konti ya API (ni serivisi ifasha ibigo, amavuriro, amabanki, amahoteli n’abandi koherereza ubutumwa abakiriya igihe hari serivisi bahawe cyangwa hari icyo bashaka kubamenyesha) ukoresha muri system yawe, baguha SMS 1000 z’ubuntu kandi kuyifungura ni ubuntu.

Ubuyobozi bwa Call Africa butangaza ko iri gabanuka ari umwanya mwiza buhaye ibigo n’amashyirahamwe akenera gutanga amatangazo menshi cyangwa abantu batumira abandi mu nama z’ubukwe n’amasabukuru bakoresheje ubutumwa bugufi (SMS) kugira ngo babone izo serivisi ku giciro gito.

Call Africa nk’ikigo cy’ikoranabuhanga si ngombwa kujya aho ikorera kuko ushobora kubandikira ukoresheje email: info@callafrica.rw cyangwa sales@callafrica.rw, bakagufasha ukishyura ukoresheje uburyo bugezweho bwa mobile money.

Call Africa kandi irashishikariza ibigo gufungura konti izajya ibifasha kohereza SMS kuko ari ubuntu, banyuze kuri www.callafrica.rw ukajya ahanditse Create account. Icyo usabwa ni email gusa na nimero ya telefoni, ugafungura konti ku buntu.

Ku bantu bafite ibindi bikorwa bakora nka Cybercafé, Secretariat publique n’ibindi, kandi bakaba bashaka kwagura ubucuruzi, ni byiza ko bafungura konti bakajya bafasha ababagana mu kohereza ubutumwa bugufi kuko Call Africainabafasha kwamamaza ibikorwa byabo hafi y’aho bakorera.

Amafaranga yose waba ufite ushobora gutangira ubu bucuruzi kandi inyungu yo gukorana na Call Africa iba iri hejuru.

Niba ufite igitekerezo cyangwa wifuza kwagura ibikorwa byawe wahamagara kuri 0788302371 cyangwa 0789533616ugasobanurirwa uko izi serivisi zikora.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...