Nk’uko byemejwe n’Ibiro
bya Leta bishinzwe ubushinjacyaha, Lloyd yakoresheje izo mbuga nkoranyambaga
yiyoberanya nk’umushoramari ukomeye, ashuka abantu batandukanye ababwira ko
ashaka kubafasha gukorera amafaranga binyuze mu ishoramari. Yabizezaga ko
naramuka abiherewe amafaranga azayashora, bagasaranganya inyungu, nyamara byose
byari ibinyoma.
Ubu ari gukurikiranwaho
ibyaha 13 byo kwambura hakoreshejwe ikoranabuhanga, hamwe n’ikindi cyaha kimwe
cyo gukoresha umutungo uva mu byaha. Mu iburanisha ryatangiye, ubushinjacyaha
bwagaragaje ko Lloyd yashutse abantu batandukanye abashyira mu rujijo, akabaka
amafaranga ndetse n’ibindi bifatika nk’imitungo abizeza ko azabibyaza inyungu.
Nyamara, ayo masezerano yose yari urwitwazo rwo kubambura.
Ubushinjacyaha buvuga ko
abahuye n’ubu buriganya bahombye arenga miliyoni ebyiri z’amadolari y’Amerika. Naramuka ahamwe n’ibi byaha, Christopher Lloyd ashobora guhanishwa igifungo
kigera ku myaka 30 nk’uko biteganywa n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za
Amerika ku byaha bifitanye isano n’uburiganya n’ikoreshwa ry’amafaranga yavuye
mu byaha.