California: Akurikiranyweho kwambura abantu arenga miliyoni ebyiri z’amadolari ku mbuga zishakirwaho abakunzi

Utuntu nutundi - 04/08/2025 9:30 AM
Share:

Umwanditsi:

California: Akurikiranyweho kwambura abantu arenga miliyoni ebyiri z’amadolari ku mbuga zishakirwaho abakunzi

Christopher Lloyd, umugabo w’imyaka 39 ukomoka muri Leta ya California, yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akekwaho uburiganya bukomeye bwo kwambura abantu arenga miliyoni ebyiri z’amadolari abinyujije ku mbuga zihuza abakundana zirimo Tinder, Hinge na Bumble.

Nk’uko byemejwe n’Ibiro bya Leta bishinzwe ubushinjacyaha, Lloyd yakoresheje izo mbuga nkoranyambaga yiyoberanya nk’umushoramari ukomeye, ashuka abantu batandukanye ababwira ko ashaka kubafasha gukorera amafaranga binyuze mu ishoramari. Yabizezaga ko naramuka abiherewe amafaranga azayashora, bagasaranganya inyungu, nyamara byose byari ibinyoma.

Ubu ari gukurikiranwaho ibyaha 13 byo kwambura hakoreshejwe ikoranabuhanga, hamwe n’ikindi cyaha kimwe cyo gukoresha umutungo uva mu byaha. Mu iburanisha ryatangiye, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Lloyd yashutse abantu batandukanye abashyira mu rujijo, akabaka amafaranga ndetse n’ibindi bifatika nk’imitungo abizeza ko azabibyaza inyungu. Nyamara, ayo masezerano yose yari urwitwazo rwo kubambura.

Ubushinjacyaha buvuga ko abahuye n’ubu buriganya bahombye arenga miliyoni ebyiri z’amadolari y’Amerika. Naramuka ahamwe n’ibi byaha, Christopher Lloyd ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 30 nk’uko biteganywa n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byaha bifitanye isano n’uburiganya n’ikoreshwa ry’amafaranga yavuye mu byaha.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...