Flynn w’imyaka 40, yahamijwe ko yarashe umugore we inshuro ebyiri mu mutwe ubwo yari asinziriye mu rugo rwabo, mu gihe abakobwa babo bari hafi aho. Nyuma yo kumwica, ubushinjacyaha bwavuze ko yagerageje gutuma ibyabaye bisa n’ubujura bwakorewe muri urwo rugo.
Mu rubanza, ubushinjacyaha bwerekanye ubutumwa Flynn yandikiraga umugore yari afitanye na we umubano. Muri ubwo butumwa, yagaragazaga urwango yari afitiye Ashley ndetse avuga ko yatekerezaga uburyo yamwica.
Umucamanza Jeannine N. Pratt yavizeko ibikorwa bya Flynn ibiteye ishozi, avuga ko yagaragaje uburiganya, kuyobya abandi n’ubugome bukabije.
Ati: “Ibikorwa byawe, Bwana Flynn, biteye ishozi. Urwego rw’uburiganya, kuyobya abandi n’ubugome wagaragaje, mu by’ukuri, biragoye cyane kubyumva.”
Umucamanza kandi yavuze ko Flynn atagaragaje kwicuza kandi ko ashobora guteza umutekano muke ukomeye.
Flynn yakomeje guhakana ko ari we wishe umugore we, avuga ko azakomeza kurwanira kugaragaza ko ari umwere.yagize ati“Mu gihe mpagaze imbere y’Imana, yo mucamanza wanjye wa nyuma, ntabwo mbeshya iyo mvuga ko ntishe umugore wanjye.”
Abakobwa ba Ashley na bo bagejeje ku rukiko ubutumwa bugaragaza agahinda batewe no kubura nyina. Umwe muri bo yabwiye se ko atumva impamvu yishe nyina wamukundaga kandi akamwitaho.
Se wa Ashley, Todd Smith, yavuze ko yababariye Flynn, ariko asaba urukiko kumuha igihano gikomeye gishoboka.
Flynn yari azwi kandi nk’uwigeze kwitabira American Idol mu 2013, aho yageze mu byiciro by’ibanze mbere yo gukurwamo ataragera mu biganiro byanyuraga kuri televiziyo.
