Ni mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Johannesburg kuri uyu wa Gatatu, Motsepe yavuze ko CAF ifitiye icyizere ibihugu bizakira iri rushanwa, ashimangira ko ubuyobozi bwabyo buri gukora ibishoboka byose kugira ngo imyiteguro irangire neza.
Yagize ati: "Tugomba kugirira icyizere abaturage bacu. Hari igihe duhura n'imbogamizi cyangwa tugatsindwa, ariko tugomba kongera guhaguruka tugakomeza. Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y'Iburasirazuba kizaba intsinzi ikomeye."
Nubwo Motsepe atatangaje mu buryo burambuye izo mbogamizi, imyaka ishize hakomeje kuvugwa impungenge ku myubakire no kuvugurura stade zizakira amarushanwa cyane cyane muri Kenya.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Nibwo guverinoma ya Kenya yatangaje ko imirimo yo kubaka Stade ya Talanta Sports City izajya yakira abantu ibihumbi 60, ndetse no kuvugurura Stade ya Moi International Sports Centre ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 48, iri kugenda neza kandi izarangira ku gihe.
Motsepe Kandi yashimiye abakuru b'ibihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda ku ruhare rwabo mu gutegura iri rushanwa, avuga ko ubufatanye bwabo ari bwo buzafasha AFCON 2027 kugenda neza.
Biteganyijwe ko iri rushanwa ritangira gukinwa kuva ku wa 19 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2027. Gusa CAF ntiratangaza ku mugaragaro stade zizakira imikino yose y'iri rushanwa.
Kugeza ubu, amakipe 24 azitabira iri rushanwa azamenyekana binyuze mu mikino yo gushaka itike izatangira muri Nzeri ikarangira muri Werurwe 2027.
Motsepe yanatangaje ko CAF yamaze gufungura kwakira ubusabe bw'ibihugu byifuza kwakira AFCON ya 2028, 2032 na 2036, avuga ko bamaze kwakira ubusabe bwinshi bw'ibihugu bitandukanye.
Ikindi cyagarutsweho ni uko nyuma ya AFCON 2028, iri rushanwa rizajya riba rimwe mu myaka ine aho kuba rimwe mu myaka ibiri nk'uko byari bisanzwe, ibintu CAF ivuga ko bizafasha kongera ireme n'ubwiza bw'irushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.
