Kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n'ebyiri kuri Azam Complex Stadium ni bwo Singida yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup. Ni nyuma y’uko umukino ubanza iyi kipe yo muri Tanzania yari yatsinze 1-0.
Rayon Sports yatangiye umukino ihererekanya neza ari na ko isatira gusa kwinjira mu rubuga rw‘amahina bikaba ari byo biba ikibazo. Ku munota wa 17 uwitwa Tony Kitoga yarekuye ishoti riremereye gusa rinyura hejuru y’izamu gato cyane.
Ku munota wa 24 umukinnyi wa Singida Black Stars FC Khalid Habib Idd yagize ikibazo cy’imvune arasimburwa. Mu minota yakurikiyeho Singida yasatiriye cyane binyuze ku barimo Elvis Rupia warekuraga amashoti aremereye.
Ku munota wa 37 Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku gitego cya Tambwe Gloire gusa ibyishimo ntibyatinda dore ko ku wa 44 Idriss Dioamande wa Singida yasahise yishyura ku mupira yari ahawe na Elvis Rupia.
Mu gice cya kabiri Singida Black Stars FC yaje ikomeza kurusha Rayon Sports ishaka igitego cya kabiri nkaho Tchakei yarekuye ishoti riremereye gusa Pavelh Ndzira arikuramo.
Ku munota wa 57 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya kabiri ku makosa yari akozwe n’umunyezamu wayo,Pavelh Ndzira aho yari agiye gufata umupira umuca mu myanya y’Intoki usanga Anthony Trabi awushyira mu nshundura.
Murera yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Niyonzima Olivier Sefu hajyamo Aziz Bassane. Kubona igitego cyo kwishyura kuri Rayon Sports byanze umukino urangira itsinzwe ibitego 2-1 ihita isezererwa muri CAF Confederation Cup ku giteranyo cy'ibitego 3-1.



