Ni mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze wakinwe kuri iki Cyumweru saa Moya kuri 30 June Stadium mu Misiri. Byari nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium ho Pyramids FC yari yatsinze 2-0.
Umukino watangiye ikipe Pyramids FC yari mu rugo ihererekanya umupira ariko ikabikorera mu rubuga rwayo.
Ku munota wa 14 APR FC yarase uburyo buremereye ku mupira Hakim Kiwanuka yari ahaye William Togui undi nawe arahindukira arekura ishoti ariko rinyura ruguru y’izamu gato cyane.
Pyramids FC yakomeje kubona uburyo ariko na APR FC ikanyuzamo nk'aho yabonye kufura nziza ku ikosa ryakorewe Memel Dao aba ari nawe uyitera ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato cyane.
Ku munota wa 27 Pyramids FC yari ifunguye amazamu ku mupira wazamuwe neza ubundi Sharaf Eldin ashyiraho umutwe ariko unyura hejuru y’izamu gato cyane. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Pyramids FC yaje gufungura amazamu ku gitego cya Mostafa Ziko.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Pyramids FC yaje isatira gusa Ishimwe Pierre akihagararaho. Ku munota wa 59 Ahmed Atef yatsinze icya kabiri naho ku wa 61 Mohamed Hamdi atsinda icya gatatu.
Umukino warangiye Pyramids FC itsinze ibitego 3-0 ihita isezerera APR muri CAF Champions League 2025 ku giteranyo cy’ibitego 5-0.
APR FC izasubira mu kibuga ikina na Etincelles FC mu mukino wo ku munsi wa gatatu wa shampiyona y'u Rwanda.
Pyramids FC yasezereye APR FC muri CAF Champions League