Ni mu mukino wo ku munsi wa 4 w’itsinda C rya CAF
Champions wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda.
AlHilal yatangiye neza umukino nk’ikipe yari imbere y’abafana bayo ihererekanya ndetse isatira.
Ku munota wa 10 Mamelodi Sundowns yabonye uburyo buremereye ku ishoti ryarekuwe na Miguel Silva Reisinho ariko rikubita igiti cy’izamu.
Uko iminota yicumaga Mamelodi
Sundowns yatangiye gusatira cyane ndetse hari aho umukinnyi wayo Bryan Leon
Muniz yarase uburyo buremereye ku mupira
yari ahawe ari wenyine imbere y’izamu ariko aratinda birangira bawumwambuye.
Ku munota wa 21 Mohamed Yagub yari atunguye umunyezamu
wa Mamelodi ariko birangira umupira awufashe.Ku munota wa 40 Mohamed Yagub Abdelrhman yarase igitego kidahushwa ku
mupira wari uhinduwe neza na Girumugisha Jean Claude imbere y’izamu ariko Mohamed
Yagub Abdelrhman Yousif kuwushyira mu nshundura biramunanira.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Al Hilal yabonye penariti ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu Denis Onyango. Yahise iterwa neza na Mohamed Yagub Abdelrhman ayishyira mu izamu igitego cya mbere kiba kirabonetse.
Mu gice cya kabiri n’ubundi yaje ikomeza kwatsa umuriro
imbere y’izamu rya Mamelodi Sundwons ubundi ku munota wa 48 Girumugisha atsinda
igitego cya kabiri ku ishoti riremereye yarekuriye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Mamelodi Sundowns nayo yaje kubona igitego cyayo cya mbere ku munota wa 61 gitsinzwe na Arthur Sales wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Iyi kipe yo muri Afurika y'Epfo yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko kirabura. Umukino warangiye Al Hilal itsinze Mamelodi Sundowns ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere mu itsinda C n'amanota 8.





