CAF Champions League: Al Hilal yatsindiye Mamelodi Sundowns muri Stade Amahoro ifata umwanya wa mbere

Imikino - 30/01/2026 9:02 PM
Share:

Umwanditsi:

CAF Champions League: Al Hilal yatsindiye Mamelodi Sundowns muri Stade Amahoro ifata umwanya wa mbere

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo muri CAF Champions League mu mukino wakiniwe muri Stade Amahoro.

Ni mu mukino wo ku munsi wa 4 w’itsinda C rya CAF Champions wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda.

AlHilal yatangiye neza umukino nk’ikipe yari imbere y’abafana bayo ihererekanya ndetse isatira.

Ku munota wa 10 Mamelodi Sundowns yabonye uburyo buremereye ku ishoti ryarekuwe na Miguel Silva Reisinho ariko rikubita igiti cy’izamu.

Uko iminota yicumaga Mamelodi Sundowns yatangiye gusatira cyane ndetse hari aho umukinnyi wayo Bryan Leon Muniz yarase uburyo buremereye ku mupira yari ahawe ari wenyine imbere y’izamu ariko aratinda birangira bawumwambuye.

Ku munota wa 21 Mohamed Yagub yari atunguye umunyezamu wa Mamelodi ariko birangira umupira awufashe.Ku munota wa 40 Mohamed Yagub Abdelrhman yarase igitego kidahushwa ku mupira wari uhinduwe neza na Girumugisha Jean Claude imbere y’izamu ariko Mohamed Yagub Abdelrhman Yousif kuwushyira mu nshundura biramunanira.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Al Hilal yabonye penariti ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu Denis Onyango. Yahise iterwa neza na Mohamed Yagub Abdelrhman ayishyira mu izamu igitego cya mbere kiba kirabonetse.

Mu gice cya kabiri n’ubundi yaje ikomeza kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Mamelodi Sundwons ubundi ku munota wa 48 Girumugisha atsinda igitego cya kabiri ku ishoti riremereye yarekuriye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Mamelodi Sundowns nayo yaje kubona igitego cyayo cya mbere ku munota wa 61 gitsinzwe na Arthur Sales wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Iyi kipe yo muri Afurika y'Epfo yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko kirabura. Umukino warangiye Al Hilal itsinze Mamelodi Sundowns ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere mu itsinda C n'amanota 8.

 


Girumugisha Jean Claude yishimira igitego yatsinze 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...