Byungura ubumenyi n’imyumvire: Inama z’umuntu wasomye ibitabo 823 n'isomo rikomeye byamusigiye

Uburezi - 24/08/2025 4:05 PM
Share:
Byungura ubumenyi n’imyumvire: Inama z’umuntu wasomye ibitabo 823 n'isomo rikomeye byamusigiye

Kuva mu 2021 ubwo natangiraga kubika amakuru ku byo nsoma kuri Goodreads, nasomye ibitabo byinshi cyane, ariko hari bimwe byansigiye isomo rikomeye kugeza ubwo nifuza kubisangiza abandi. Nubwo nigeze kuba umusomyi wibanda gusa ku nkuru z’urukundo (romance novels), ubu maze kubona ko kugera mu bundi bwoko bw’ibitabo ari ibintu byungura ubumenyi n’imyumvire.

Ibi ni ibitangazwa na Danielle Kate Wroe. Ni umunyamakuru mu by'imibereho (Social News Reporter) ukorera ishami ry’amakuru ryitwa 'Social newsdesk', akorera ibinyamakuru birimo The Mirror. Mbere yaho yakoze nk’umwanditsi w’imibereho (Lifestyle Writer) muri The Mirror.

Afite umwihariko n’ubushake mu kwandika ku bitabo, uburinganire (feminism), inkuru zerekeye umuryango wa LGBTQ+, ndetse no ku bijyanye n’imideli (fashion). Yanabaye kandi umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza no gutunganya ibikubiye mu nkuru z’imiryango (Senior Community Content Curator) muri InYourArea team ya Reach PLC.

Danielle Kate Wroe wahishuye ko amaze gusoma ibitabo 823, yavuze ko iyo usoje gusoma igitabo, hari ibikomeza kuguherekeza mu bitekerezo byawe igihe kirekire, hakaba n’ibyo uhita usimbuka. Hari n’ibifite imbaraga zo guhindura imitekerereze yawe cyangwa bigaha ubuzima bwawe ubundi buryo bwo kubireba.

Yagaragaje ibitabo 10 yasomye akabiha amanota 5/5, akiyemeza kubisangiza abantu n'impamvu wakabaye ubisoma nawe.

1. True Crime Story – Joseph Knox

Iki gitabo cyanditswe gishingiye ku buzima bwo mu mujyi wa Manchester, aho mvuka, bituma mpita ngikunda ako kanya. Ariko ikinyuranyo cyagumye gutuma nkomeza gusoma paji ku yindi, ni uburyo cyanditswe mu buryo buvanze, harimo ibiganiro n’inyandiko z’ingenzi. Ni inkuru ifata umutima, ukicara nabi ku ntebe kubera amatsiko, kandi yatumye nshaka gusoma ibindi bitabo bya Knox—byose ndabigushishikarije nawe. Ariko iki gitabo cyo cyambereye igihangano cy’ikirenga.

2. 11.22.63 – Stephen King

Stephen King ni umwanditsi uhora antangaza. Iki gitabo cye cyarantangaje kurusha ibindi mu myaka yashize. Gikubiyemo inkuru igaruka ku muntu ugaruka mu bihe byashize agaharanira guhagarika imwe mu mpanuka ikomeye yabaye mu mateka y’isi. Mu rugendo rwe, hakabamo ibintu byinshi bidasanzwe kandi bitunguranye. Nubwo gitangaje kandi ari kirekire, ni igitabo gikurura umuntu cyane, gituma uhorana amatsiko kugeza ku rupapuro rwa nyuma. kiraryoshye kandi gifite isomo rikomeye. 

3. Careering – Daisy Buchanan

Ni igitabo cyiza kuri wowe niba warigeze wumva ko uri gukurikirana inzozi zitakugenewe. Kigaruka ku mibanire mibi ikunze kugaragara, ndetse rimwe na rimwe igira ingaruka mbi, abagore benshi bagirana n’akazi bibwira ko ari inzozi zabo. Ni inkuru ivuga ku bagore babiri bafatanyije, hanyuma bakaza gusobanukirwa ko akazi kabo gashobora kuba katabakunda nk’uko babitekerezaga.

4. A Court of Mist and Fury – Sarah J. Maas

Igitabo cya kabiri mu rugendo rwa ACOTAR series ni cyo cyankoze ku mutima cyane (nubwo icya gatanu cyari hafi kunkura umutima, ariko nticyabigezeho). Ni uruhererekane rw’ibitabo nagira buri wese inama yo gusoma, kuko gifite umwihariko udasanzwe,  gisumba kure andi maseri ya fantasy. Ndizera cyane ko nibongeraho ibindi bitabo muri uru ruhererekane, bizankoraho cyane nk'uko n'iki byagenze.

5. The Southern Book Club’s Guide To Slaying Vampires – Grady Hendrix

Nari mfite iki gitabo igihe kirekire ntaragisoma, ariko nyuma yo kugitangira nasanze ari akantu k’indashyikirwa. Ni igitabo gihuza ubuhanga, urwenya, n’imbaraga za feminism. Ni kimwe mu bitabo nkomeza kwibuka kenshi mu cyumweru. Nta bwo ngiye kuvuga byinshi ngo menyekanishe ibikiburimo, ariko niba ugifite, gisome; niba utarakibona, gira vuba ukigure. Ubwenge bwa Grady Hendrix ni ikindi kintu cy’akarusho rwose.

6. You Made a Fool of Death With Your Beauty – Akwaeke Emezi

Hari igihe usanga igitabo utigeze wibwira ko uzasoma ari cyo kigutera ibyishimo kurusha ibindi. Ni byo byambayeho kuri iki gitabo umukunzi wanjye yanguriye i London ubwo yari mu kazi, ambwira ko yumva ari cyo njye wa nyawe, kandi koko yari afite ukuri. Gishingiye ku mubano utemewe kandi ugaragaza ibintu bikunze gufatwa nk’ibanga rikomeye, iki gitabo kigufata ku mutima ku buryo wisanga usetse, unyuzwe, ndetse rimwe na rimwe ugashiduka usimbije amaguru kubera uburyo giteye ishema n’amatsiko.

7. Sorrow and Bliss – Meg Mason

Iyo abantu bambajije igitabo nkunda cyane mu myaka ishize, numva ari iki ngomba kuvuga. Hari uburyo Meg Mason yandika buteye iseseme ariko busekeje mu buryo bw’akababaro. Umunyamuryango nyamukuru arwana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitigeze bisuzumwa ndetse anahanganye n’ihirikwa ry’urushako rwe. Ni inkuru ikomeye, irimo umwijima, ariko inagaragaza urugendo rwe rwo gushakisha uwo ari we n’umunezero mu gihe ari mu mubabaro.

8. Signs: The Secret Language of the Universe – Laura Lynne Jackson

Iki gitabo kizagutera amarira inshuro nyinshi. Nubwo ubu waba wemera cyangwa utemera ibimenyetso bivuye mu isi y’ikirere, nemera by’ukuri ko iki gitabo gishobora guhindura uko ubyumva, n’iyo byaba ari gake. Gikwiye gusomwa ufunguye umutima, kandi ugasaba ibimenyetso byawe bwite, bitandukanye n’ibisanzwe. Ntekereza ko uzatungurwa mu buryo bushimishije.

9. Magnolia Parks Universe – Jessa Hastings

Niba ukumbura ibihe bya Gossip Girl ndetse no kugira drama mu buzima bwawe, iyi ni yo series y’ibitabo ikubereye. Kuri ubu ifite ibitabo bitanu muri uru rwego (bishobora no kwiyongera, nk’uko Jessa abivuga), kandi ni ibitabo byuzuye inkuru ziryoshye, zibyutsa amarangamutima, kandi zidasanzwe. Ni byo koko, imibanire y’ababirimo si intangarugero, ariko buri gitabo gisiga wumva ushaka gusoma ikindi gikurikiraho.

10. Spiralling – Cal Speet

Urutonde rwanjye rwatangiriye ku gitabo cyanditswe gishingiye ku buzima bwo mu mujyi wa Manchester, kandi ni ho nanarusoreje. Iki gitabo cyankoze ku mutima ku buryo cyanshavuje kandi kintera guseka icyarimwe. Cyanditswe mu buryo bwumvikanisha ko uwacyanditse ashobora kuba inshuti yanjye ya hafi, bitewe n’uburyo cyegereye ubuzima busanzwe.

Nk'uko tubicyesha The Mirror, Danielle Kate Wroe yavuze ko igitabo "Spiralling – Cal Speet" cyagaragaje akamaro gakomeye k’ubuzima bwo mu mutwe, ubucuti nyakuri, ukuri mu buzima ndetse no kubaho ubuzima bwawe mu buryo bushimishije kandi bwuzuye, utarategereje ejo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...