Ni isiganwa ryakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026 kuri Stade Amahoro. "Amahoro Criterium" yitabiriwe n’abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23. Ni abo mu makipe ane azitabira Tour du Rwanda 2026 ariyo Team Rwanda, May Stars, Team Amani na Benediction Banaafrica Team.
Bazengurutse kuva mu marembo ya Stade Amahoro mu Migina - Control Technique – NESA-KIE-kwa Rwahama – Zaria Court-Stade Amahoro (Migina). Basiganwe iminota 50 uwo bafashe akavamo.
Iyi minota irangiye bongeye bazenguruka inshuro ebyiri, ubundi hamenyekana ababaye aba mbere. Muri rusange bakoze intera y’ibilometero 3,9.
Byukusenge Patrick wa Team Rwanda ni we wabaye uwa mbere akaba yakoresheje isaha imwe n’amasegonda 15. Yakurikiwe na Tuyizere Étienne wa Team Rwanda wabaye uwa kabiri na Ngendahayo Jérémie wa May Stars wabaye uwa gatatu.
Mu batarengeje imyaka 23 uwabaye uwa mbere ni Ufitimana Shadrack, akurikirwa na Nshutiraguma Kevin bakinana muri Team Rwanda mu gihe uwa gatatu ari Ruhumuriza Aimé wa May Stars.
Ni isiganwa ryari rigamije gusuzuma urwego rw’Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2026 iteganyijwe gutangira kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 1 Werurwe 2026.
Mu 2025 ubwo "Amahoro Criterium" yakinwaga bwa mbere, yegukanwe na Munyaneza Didier mu bagabo na Tuyizere Etienne mu batarengeje imyaka 23.




Byukusenge Patrick yegukanye isiganwa ryo gusuzuma Abanyarwanda bazitabira Tour du Rwanda ya 2026
