Byongera agaciro- The Ben ku muhanzi uhabwa kwita izina umwana w’ingagi (VIDEO)

Imyidagaduro - 04/09/2026 6:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Byongera agaciro- The Ben ku muhanzi uhabwa kwita izina umwana w’ingagi (VIDEO)

Umuhanzi The Ben yagaragaje ko kuba umuhanzi atoranyijwe mu bantu bagira uruhare mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ari icyubahiro gikomeye, avuga ko amahirwe yo kugira uruhare muri iki gikorwa nta kiguzi cyayagereranywa na cyo.

The Ben yabigarutseho ku wa 4 Nzeri 2026, ubwo yari mu Kinigi mu Karere ka Musanze, aho yari yatumiwe gususurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, aho abana b’ingagi 22 bahawe amazina.

Uyu muhanzi usanzwe ari mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yabwiye InyaRwanda ko Kwita Izina ari umuhango wihariye ku Banyarwanda, kuko utari umwanya wo kwishimira gusa ibyagezweho mu kubungabunga ingagi, ahubwo ari n’amahirwe yo kugeza ku Isi isura nziza y’u Rwanda.

Ati “Ni iby’agaciro kuba muri ibi birori. Ni ibirori ngaruka mwaka, igihe cyose mbigiramo uruhare, mba numva binejeje.”

The Ben si mushya muri uyu muhango. Mu 2017, yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abantu bahawe inshingano zo kwita izina umwana w’ingagi, maze amwita ‘Uruyange’.

Nyuma y’imyaka, kuba yongeye kugira uruhare mu bikorwa bifitanye isano na Kwita Izina, abifata nk’ikintu cyihariye cyane.

Ati “Ni umuhango ukomeye. Ni umuhango twubaha nk’Abanyarwanda, kuko ufite aho uhuriye no kugaragaza ibyiza by’Igihugu cyacu ku banyamahanga, ndetse no ku Banyarwanda muri rusange.”

The Ben avuga ko umuhanzi cyangwa undi muntu uhawe amahirwe yo kwita izina umwana w’ingagi aba ahawe umwanya w’agaciro udasanzwe.

Ku bwe, kuba umuhanzi agize uruhare muri uyu muhango, ntibireba umuziki we gusa, ahubwo bimushyira mu gikorwa gifite ubutumwa burenze imyidagaduro.

Ati “Kuba umwe mu bagize uruhare muri iki gikorwa ni ikintu cy’agaciro. Icyiza kirimo, ni uko aba ari umwe mu bagize uruhare muri iki gikorwa, rero ni iby’agaciro cyane.”

Yongeraho ati “Ikintu cyonyine kirenze ni ugutoranywa kugira uruhare muri iki gikorwa!”

Aya magambo agaragaza uburyo The Ben abona Kwita Izina nk’umwanya udasanzwe wo gukorera igihugu no kugira uruhare mu bikorwa bigaragaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Uretse Kwita Izina, The Ben ari mu bihe byo kwishimira uburyo indirimbo ye nshya ‘Inshallah’ iri kwakirwa n’abakunzi b’umuziki.

Uyu muhanzi yavuze ko afite gahunda yo gukomeza guha abakunzi be umuziki mushya, ariko agashyiraho umwihariko: indirimbo nshya izasohoka ari uko ‘Inshallah’ igeze ku bantu miliyoni eshanu bayirebye.

Ati “Miliyoni eshanu z’abayirebye nizigera nk’uko nabivuze, nubwo mbona ziri kwihuta, ndabaha indi ndirimbo. Ni yo gahunda.”

Ibi bivuze ko The Ben yahaye abakunzi be intego yo gukurikirana no gushyigikira ‘Inshallah’, mbere y’uko abaha indi ndirimbo nshya.

Mu gihe ‘Inshallah’ ikomeje kwitabirwa, hari amakuru avuga ko The Ben ari gutegura indi ndirimbo yakoranye n’umuhanzi w’Umunya-Uganda Jose Chameleone.

Nubwo igihe nyacyo izasohokera kitaratangazwa, uyu mushinga ushobora kuba umwe mu izakurikira kuri The Ben, mu gihe yaba asoje ibyo yasabye abakunzi be kuri ‘Inshallah’.

Niramuka isohotse mbere y’igitaramo cya ‘Comedy Store’ giteganyijwe kwizihiza imyaka 10 ibera i Kampala, The Ben na Jose Chameleone bashobora kuzayisangiza abakunzi babo kuri stage.

The Ben azaba ari mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo, aho azahurira n’abandi bakomeye barimo Diamond Platnumz ndetse n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda.

Kuri The Ben, rero, ibi byose bibaye mu gihe ari gukomeza kwagura ibikorwa bye mu muziki, ariko akaba anashimangira ko hari indi nshingano abona ifite agaciro karenze umuziki: kugira uruhare mu bikorwa bigaragaza u Rwanda n’ibyiza byarwo ku Isi.


The Ben yatangaje ko umuntu wahawe umwanya wo Kwita Izina abana b’ingagi bimwongerera agaciro ku buryo afatwa muri sosiyete /Ifoto: TNT

KANDA HANO UBASHE KUREBA UKO THEBEN YITWAYE MU BIRORI BYO KWITA IZINA ABANA B’INGAGI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...