Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026.
Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Kepler VC yari ayimazemo imyaka itatu, aho yayifashije gukina mikino ya kamarampaka mu buryo buhoraho.
Yagaragaye mu marushanwa Nyafurika ya Volleyball arimo African Men’s Volleyball Club Championship”, inshuro ebyiri ziheruka arimo n’iriheruka kubera mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryihanganishije umuryango we, inshuti ze, abo mu muryango wa Kepler Volleyball Club n'abandi bose bagize amahirwe yo kumumenya no gukorana na we.
FRVB yifurije Byiringiro Patrick kuruhukira mu mahoro ndetse ivuga ko Umusanzu we n'urwibutso yasize bizahora ari kimwe mu bigize amateka ya Volleyball y'u Rwanda.
Yavuze ko yari umukinnyi wagaragaje impano idasanzwe, umurava ndetse n'ubwitange mu mukino wa Volleyball ndetse ko umusanzu we wagiriye akamaro bagenzi be bakinana, abatoza n'umuryango mugari wa Volleyball mu Rwanda, akaba azahora yibukwa kubera ibyo yakoze muri uyu mukino.

FRVB yifurije Byiringiro Patrick kuruhukira mu mahoro
