Uyu mukinnyi we na mugenzi we Nshimiyimana Yunsu
baheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’Ingabo z’igihugu. Mbere
y’uko ariko bayongera byabanje kugorana bitewe n’uko bayicaga amafaranga
menshi cyane dore ko byavuzwe ko bifuzaga ari hejuru ya Miliyoni 100 Frw.
Byiringiro Jean Gilbert uzwi nka ‘Kagege’ aganira an
InyaRwanda Sports TV, yavuze ko buri mukinnyi wese agira uko aganira ibigomba
kujya mu masezerano ye. Ati: ”Ibyo bintu byo guca amafaranga menshi, buriya buri
mukinnyi wese ni we uba ufite uko avugana n’ibijyanye n’amaserano ye. Ibyo
njyewe nagenda nsaba ntabwo nzi Ibyo undi yagenda asaba”.
Yavuze ko amafaranga yavuganye na APR FC we abona atari menshi. Ati: ”Nkanjye ku mafaranga nshobora kuba naravuganye n’ikipe kuri
njyewe numva ko atari menshi nk'uko abantu babivuga. Njyewe numva atari menshi.
Nyine buri muntu wese aba afite ibyo asaba mu masezerano ye. Ni gutyo njyewe
n’abivuga”.
Uyu myugariro usanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’u
Rwanda ,Amavubi, avuga ko umukinnyi aba ari we uzi imvune ziba mu kibuga bityo ko
aba afite n’uburenganzira bwo kwaka amafaranga ayo abantu bita ko ari menshi.
Ati: ”Umukinnyi niwe uba uzi uko mu kibuga biba bimeze,afite uburenganzira bwo kugenda agasaba ibyo ashaka byose. Kuba umukinnyi wenda yaza akakubwira ngo nkeneye Miliyoni 50 Frw n’uko aba abona mu kibuga ibyo yatanze bikwiriye ayo mafaranga ni nawe uba uzi imvune zikwiriye ayo mafaranga.
Buriya abantu baba bavuga ngo ntabwo uyu mukinnyi akwiriye aya mafaranga n’uko uba utaganiriye nawe, uramutse uganiriye nawe ni bwo wabimenya “.
