Byinshi wamenya ku ndwara y’ibinya,ikibitera n'uko byakwirindwa

Uburezi - 06/07/2023 11:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Byinshi wamenya ku ndwara y’ibinya,ikibitera n'uko byakwirindwa

Indwara y’ibinya ni imwe mu ndwara zikunze kutitabwaho nyamara zica amarenga ko umubiri w’umuntu ufite ibibazo bishobora gutera indwara zikomeye igihe ibyo binya bidakurikiranwe ngo hamenyekane ikibitera bivurwe hakiri kare.

Iyi ndwara y’ibinya ikunze gufata igice cy’amaguru n’amaboko umuntu akumva ameze nk’igiti cyangwa agagaye, bikaba byahita bishira mu kanya gato,nyamara benshi ntibasobanukirwa ko umubiri uba utabaza ushaka ubufasha.

Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu bafite uburwayi bukomeye burimo nka Diyabete,abantu babana n’ubwandu bwa SIDA nabo bakunze guhura n’ikibazo cyo kugira ibinya iyo bamaze igihe bafata imiti ariko badakurikiza gahunda yagenwe yo kuyinywa,abarwayi ba kanseri,n’abandi.

Abantu bagira uburwayi bw’impyiko,umwingo,cyangwa umwijima bahura n'iyi ndwara.Abantu babaswe n’ibiyobyabwenge nabo bakunze gufatwa n’ibinya,kubera umubiri uba umaze kunanirwa kubyakira,ndetse n’abanywi b’inzoga batita ku mubiri wabo bagira ibinya bitewe n'uko alcol  yaganje imikorere y’umubiri.

Dr Habihirwe Polycalipse, umuganga mu bitaro bya Ndera ,yatangaje ko indi mpamvu ituma benshi bagira ibi binya akenshi baba babura zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi nka vitamin B,n’izindi.

Yatangaje ko ubuvuzi buhabwa aba bantu bafatwa n’ibinya bugenwa bitewe n’ibyabateye ibyo binya.Ku bafite uburwayi budakira bubatera ibinya,bavurwa babanje gusuzumwa no kumenya aho umubiri wabo wageze ucibwa intege,hakitabwaho kuri iyo ndwara idakira kuko hari igihe kwivuza neza byatuma ibyo binya bishira.

Yavuze ko akenshi ibinya bifata abantu bafite uburwayi bativuje batazi ko bafite,cyangwa bigafata abafite uburwayi bukomeye ariko bativuza neza ngo bite ku miti bahawe.

Dr Habihirwe,inzobere mu bijyanye n’indwara zifata mu mutwe ndetse n’imyakura,yatangaje ko abantu bakora akazi bakavunika cyane bakananiza ubwonko nabo bakunze kugira ibinya,ariko ibi bishira iyo umuntu yiyitayeho akagira n’ikiruhuko gihagije,ndetse no kugana muganga akamusuzuma ko ntayindi ndwara yaba yarahuye nayo atarasobanukirwa.

Igihe cyose habayeho indwara yo kugira ibinya,ni ingenzi kwegera muganga agasuzuma ikibitera,ndetse buri wese akita ku mirire ye n’intungamubiri zikenewe,kandi bamwe bafite uburwayi budakira cyangwa ubundi burwayi bagafata imiti neza birinda guhura nabyo.

  

Ibinya  hari ubwo bifata umuntu kubera nta maraso ahagije mu mubiri cyangwa arwaye indwara ya Anemia


Abagore bambara inkweto ndende cyane hari igihe bafashwe n'ibinya kubera kunaniza imitsi y'amaguru cyangwa ku muntu urwaye indwara y'imitsi nyirizina


Ku bantu bagira ibinya nyuma y'imyitozo ngororamubiri,bisobanuye ko baba batakaje byinshi mu mubiri ariko ntabyo binjiza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...