Iyi ndwara y’ibinya ikunze gufata igice cy’amaguru n’amaboko
umuntu akumva ameze nk’igiti cyangwa agagaye, bikaba byahita bishira mu kanya
gato,nyamara benshi ntibasobanukirwa ko umubiri uba utabaza ushaka ubufasha.
Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu bafite uburwayi
bukomeye burimo nka Diyabete,abantu babana n’ubwandu bwa SIDA nabo bakunze
guhura n’ikibazo cyo kugira ibinya iyo bamaze igihe bafata imiti ariko
badakurikiza gahunda yagenwe yo kuyinywa,abarwayi ba kanseri,n’abandi.
Abantu bagira uburwayi bw’impyiko,umwingo,cyangwa
umwijima bahura n'iyi ndwara.Abantu babaswe n’ibiyobyabwenge nabo bakunze gufatwa n’ibinya,kubera
umubiri uba umaze kunanirwa kubyakira,ndetse n’abanywi b’inzoga batita ku
mubiri wabo bagira ibinya bitewe n'uko alcol yaganje imikorere y’umubiri.
Dr Habihirwe Polycalipse, umuganga mu bitaro bya
Ndera ,yatangaje ko indi mpamvu ituma benshi bagira ibi binya akenshi baba babura
zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi nka vitamin B,n’izindi.
Yatangaje ko ubuvuzi buhabwa aba bantu bafatwa n’ibinya
bugenwa bitewe n’ibyabateye ibyo binya.Ku bafite uburwayi budakira bubatera
ibinya,bavurwa babanje gusuzumwa no kumenya aho umubiri wabo wageze ucibwa intege,hakitabwaho kuri iyo ndwara idakira kuko hari igihe kwivuza neza byatuma ibyo binya
bishira.
Yavuze ko akenshi ibinya bifata abantu bafite
uburwayi bativuje batazi ko bafite,cyangwa bigafata abafite uburwayi bukomeye
ariko bativuza neza ngo bite ku miti bahawe.
Dr Habihirwe,inzobere mu bijyanye n’indwara zifata
mu mutwe ndetse n’imyakura,yatangaje ko abantu bakora akazi bakavunika cyane
bakananiza ubwonko nabo bakunze kugira ibinya,ariko ibi bishira iyo umuntu
yiyitayeho akagira n’ikiruhuko gihagije,ndetse no kugana muganga akamusuzuma ko
ntayindi ndwara yaba yarahuye nayo atarasobanukirwa.
Igihe cyose habayeho indwara yo kugira ibinya,ni
ingenzi kwegera muganga agasuzuma ikibitera,ndetse buri wese akita ku mirire ye
n’intungamubiri zikenewe,kandi bamwe bafite uburwayi budakira cyangwa ubundi
burwayi bagafata imiti neza birinda guhura nabyo.

Ibinya hari ubwo bifata umuntu kubera nta maraso ahagije mu mubiri cyangwa arwaye indwara ya Anemia
Abagore bambara inkweto ndende cyane hari igihe bafashwe n'ibinya kubera kunaniza imitsi y'amaguru cyangwa ku muntu urwaye indwara y'imitsi nyirizina
Ku bantu bagira ibinya nyuma y'imyitozo ngororamubiri,bisobanuye ko baba batakaje byinshi mu mubiri ariko ntabyo binjiza