Iki gihingwa cyifashishijwe nk’umuti kuva mu myaka
ya kera kugeza n’ubu,ariko kigenda cyibagirana cyane bitewe n'uko abantu
bakoresha imiti ya kizungu,ariko kandi Igikakarubamba gifasha umubiri kugira
imikorere y’umubiri myiza.
Igikakarubamba ni umuti wakunze gukoreshwa n’abantu
ba kera,cyane cyane iyo ku ruhu hazaga impinduka zidasanzwe zirimo kokera
ukumva wakwishima cyangwa umeze nk’uwababutse,uduheri n’udusebe ndetse n’ibindi.
Iyo basigaga igikakarubamba ku ruhu rwabaye
utyo,uruhu rwahitaga rukira n’agasebe kakuma byihuse.
Mu buryo bwo gukura amabara ku ruhu aterwa n’ibiheri
cyangwa ibisebe,igikakarubamba gikiza inkovu ndetse uruhu rugasubirana nka
mbere kandi mu gihe gito iyo gikoreshejwe neza.
Igikakarubamba gifasha uruhu rwo ku mutwe kumera
neza,kirinda imvuvu ziza mu musatsi,kandi kigafasha umusatsi gukura neza,aho
gupfuka.Igikakarubamba kivura indwara nyinshi zibasira uruhu.
Dore indwara igikakarubamba gikiza
1. Kuvura
amenyo: dukunze kubona hari zimwe muri korogati zikorwa zirimo igikakarubamba
zifasha abantu mu gusukura amenyo no kuvura indwara zifata amenyo.Ifu y’igikakarubamba
ishyirwa ku buroso bw’amenyo maze ikifashishwa mu koza amenyo neza no kuvura
udusebe twaza ku ishinya n’ahandi mu kanwa.
2. Kuvura
ibisebe byo mu gifu: Mu gikakarubamba harimo
polsacharides igira uruhare mu kuvura ibisebe byo mu gifu,kandi igafasha
urwungano ngogozi gukora neza no gusohora imyanda yatinze mu mubiri.Bamwe
bakunze kugira ikirungurira bitewe na Acide iba yabaye nyinshi mu gifu,ariko gukoresha
umutobe wacyo ukiza iki kibazo nk'uko bitangazwa na Cleverlandclinic.org.
3. Uruhu
rutoshye: iyo umuntu akura agenda ahinduka ku ruhu,ndetse akagaragaza
gusaza,rimwe na rimwe gusaza bikihuta bitewe n'ibyo arya cyangwa yisiga.Kwisiga
amavuta arimo igikakarubamba bifasha uruhu gutoha ndetse ntirwangirike
byoroshye kubera ihinduka ry’ibihe n’ikirere.
4. Igikakarubamba kivura ibiheri biza mu maso:
Igikakarubamba kirimo ibifasha
umubiri mu kuwurinda microbe ndetse igafasha mu kurinda umubiri ibiheri. Kubera
kirimo acide bita salicylic ituma ibiheri byuma cyangwa bikameneka kandi
kigasigara kivura inkovu .
Umushongi w'igikakarubamba ukiza indwara y'Ise ikava ku ruhu,gikiza ibisebe biza mu mubiri bitagaragara,gifasha amaraso gutembera neza,gikiza imvuvu ziza mu musatsi,ndetse ni byiza kugishyira mu binyobwa nk'igikoma kuko ubukana bwacyo bugaragara,ariko ukirinda gukoresha cyinshi kuko nyatera gucibwamo