Byinshi utari uzi kuri vitamine B4

Ubuzima - 25/05/2018 2:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Byinshi utari uzi kuri vitamine B4

Vitamin B4 cyangwa se Choline nkuko ikunze kwitwa, benshi ntibari bayizi ndetse n’abayizi ntibari bazi neza akamaro kayo ku buzima bw’umuntu, iyi yiswe choline nyuma yo kuvanwa muri za vitamin ariko nayo ubwayo yifitemo intungamubiri zihambaye nkuko ugiye kubibona

Ese ubundi choline ni iki?

Choline yahoze mu itsinda rya vitamin B gusa yaje gukurwamo kuko umubiri ubasha kuyikorera niyo umuntu atayikura mu byo kurya bisanzwe, Mu mubiri w’umuntu ikorerwa muri rumwe mu ngingo z’umuntu ari rwo umwijima.

Dore imwe mu mimaro ya choline

Ni ingenzi mu ikorwa ry’ubwonko no gukura kwabwo

Ifasha umubiri mu gukoresha neza ingufu zawo no kwisana ku kigero gikwiye

Igatuma kandi umubiri ubasha gukora ingufu uzivanye mu byo wariye

Ikenerwa mu gukora neza k’uturemangingo fatizo tw’umubiri wose muri rusange

Yifashishwa mu gutwara ibinure biva mu mwijima

Igira uruhare mu itunganywa rya vitamin B9 na B12

Aya ni amwe mu mafunguro ushobora gusangamo choline

Amagi, Inzuzi z’ibihaza, Inyanya, Concombre, Inyama y’umwijima, Imbuto za amande, Amashu mu moko yose, ibikomoka ku mata byose, inyama y’inkoko

Ikindi ukwiye kumenya nuko hari abantu bizwi neza ko bashobora kugira choline nkeya mu mubiri kandi bikabaviramo ingorane zikomeye nk’abadakunda kurya ibikomoka ku matungo, abakunda gukora imyitozo ngororamubiri cyane n’abakunda kunywa inzoga bigatuma umwijima utabasha gukora choline neza

Src: www.nutraide.com

 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...