Ese ubundi choline ni iki?
Choline yahoze mu itsinda rya vitamin B gusa yaje gukurwamo kuko umubiri ubasha kuyikorera niyo umuntu atayikura mu byo kurya bisanzwe, Mu mubiri w’umuntu ikorerwa muri rumwe mu ngingo z’umuntu ari rwo umwijima.
Dore imwe mu mimaro ya choline
Ni ingenzi mu ikorwa ry’ubwonko no gukura kwabwo
Ifasha umubiri mu gukoresha neza ingufu zawo no kwisana ku kigero gikwiye
Igatuma kandi umubiri ubasha gukora ingufu uzivanye mu byo wariye
Ikenerwa mu gukora neza k’uturemangingo fatizo tw’umubiri wose muri rusange
Yifashishwa mu gutwara ibinure biva mu mwijima
Igira uruhare mu itunganywa rya vitamin B9 na B12
Aya ni amwe mu mafunguro ushobora gusangamo choline
Amagi, Inzuzi z’ibihaza, Inyanya, Concombre, Inyama y’umwijima, Imbuto za amande, Amashu mu moko yose, ibikomoka ku mata byose, inyama y’inkoko
Ikindi ukwiye kumenya nuko hari abantu bizwi neza ko bashobora kugira choline nkeya mu mubiri kandi bikabaviramo ingorane zikomeye nk’abadakunda kurya ibikomoka ku matungo, abakunda gukora imyitozo ngororamubiri cyane n’abakunda kunywa inzoga bigatuma umwijima utabasha gukora choline neza
Src: www.nutraide.com