Yabyawe na Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati naho nyina akitwa Mukandekezi Christine ukora akazi k’ubucuruzi. Batuye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro. Iradukunda Elsa areshya na metero imwe na sentimetero 76 (1,76cm) akaba apima ibiro birengaho gato 50. Afite imyaka 21 y’amavuko kuko yavutse ku wa 25 Werurwe 1998, avuka mu muryango w’abana umunani akaba ari uwa kane.
Mu ijoro rya taliki 25 Gashyantare 2017 Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gihe cy’umwaka yamaranye iri kamba yahembwaga umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) ku kwezi bivuze ko ku mwaka yahawe miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye.
Kimwe n'ibindi bihembo yagenewe uyu mukobwa kugeza ubu ni we “Brand Ambassador " wa “Made in Rwanda ". Yitabiriye Miss World gusa nubwo atabashije kwegukana ikamba yitwaye neza. Yize amashuri abanza muri Le Petit Prince ayisumbuye mperutse kuyarangiriza muri King David Academy mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo. Ubu ndi Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017.
Uyu mukobwa ubu uri kwiga muri UR-CBE ngo yakuze yumva
ashobora kuzaba hanze y’u Rwanda, icyakora nyuma yo kuba Nyampinga agira
amahirwe yo gutemberera ahanyuranye bimuviramo kubona ko u Rwanda ari igihugu
cyiza yakwishimira guturamo. Ibi byatumye atuza yibera mu Rwanda aho n'ubu atuye
ndetse yatangiye kwigira kaminuza.
Miss Elsa Iradukunda yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2017
Uyu mukobwa uhamya ko kuri ubu afite byinshi byo gukora, yahishuriye Inyarwanda ko atakunze guha umwanya ibijyanye n’urukundo cyangwa gukundana n'abasore. Icyakora nk'undi mukobwa wese aba yumva hari igihe kizagera akaba yarushinga nawe akagira umuryango. Ageze aha yagize ati “Byibuza nka nyuma y’imyaka itanu ndangije gushyira ibintu byanjye ku murongo ndangije kwiga."
Ikindi kibazo uyu mukobwa yakomojeho gikunda kuvugwa cyane ni icyo kuba mu mafaranga ba Nyampinga bahabwa hari ayo batwarwa na Rwanda Inspiration isanzwe ireberera inyungu zabo. Aha yatangaje ko amafaranga umukobwa aba yatsindiye ayahabwa yose icyakora akaba ari we ukuramo amufasha kuzuza amasezerano yagiranye n'ubujyanama bwe nubwo yirinze gutangaza umubare wayo.
Miss Elsa Iradukunda kimwe n'abavandimwe be, yakuze akunda umukino wo koga yatangiye afite imyaka icyenda. Nyuma yo kwitwara neza aho yogeraga muri Cercle Sportif Iradukunda Esla yisanze mu ikipe y'igihugu y'abakiri bato yo koga, aha akaba yarahatwaye imidari irenga mirongo itatu n'itanu (35).
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MISS ELSA IRADUKUNDA
