Igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru, ni amarushanwa y’umupira w’amaguru ahuza ibihugu bigize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ari na ryo ritegura ayo marushanwa.
Yaba abana batarengeje imyaka 17, abatarengeje 20, amakipe makuru haba mu bagabo ndetse no mu bagore, aya marushanwa arakinwa mu bihe bitandukanye, ariko irigiye gutangira rizahuza amakipe y’ibihugu y’abagabo.
Iki gikombe gikinirwa buri myaka 4, kuva cyatangizwa mu mwaka w’1930 uvanye mo imyaka y’1942, n’1946 kitakiniwe Bitewe n’intambara ya kabiri y’isi, igiheruka cyabaye mu mwaka w’2010 kikaba cyaregukanywa n’igihugu cya Espagne gitsinze u Buholandi ku mukino wa nyuma.
Kuri ubu imikino ya nyuma y’iki gikombe yitabirwa n’amakipe y’ibihugu 32, aho yose ahurira mu gihugu kimwe cyangwa bibiri byiyemeje gufatanya kuyitegura, ayo makipe agatangira akina mu matsinda 8, igasozwa nyuma y’ukwezi kumwe habonetse iyegukanye igikombe.
Aya makipe 32 aboneka nyuma y’ijonjora rikorwa hahura amakipe y’ibihugu by’isi yose biri mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, bikagenda bikuranamo kugeza habonetse izibona amatike yo kujya mu mikino ya nyuma, imikino y’iryo jonjora imara imyaka 3 ibanziriza umwaka imikino ya nyuma ibera mo.
Mu nshuro 19 iki gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kimaze gukinirwa, kimaze kwegukanwa n’ibihugu 8, Brazil ikaba ari yo ifite agahigo ko kucyegukana inshuro nyinshi, aho imaze kugitwara inshuro 5.
Iki gihugu kizakira iki gikombe kizaba gikinirwa ku nshuro ya 20, ni na cyo gifite agahigo ko kuba ari cyo cyonyine mu mateka y’iki gikombe, yitabiriye iyi mikino buri gihe kuva cyatangira gukinirwa mu mwaka w’1930.
Ibindi bihugu byatwaye ibi bikombe inshuro nyinshi ni u Butaliyani bugifite inshuro 4, ubudage bugifite inshuro 3, Argentine igifite inshuro 2 na Uruguay ari yo yakiniwemo imikino y’igikombe cy’isi ku nshuro ya mbere, yo ikaba ifite ibikombe 2, u Bwongereza, u Bufaransa na Espagne bigifite inshuro 1.
Igikombe cy’isi ni yo mikino y’umupira w’amaguru ikurikiranwa n’abantu benshi cyane kurusha andi marushanwa yose abaho muri uyu mukino, aho mu mwaka w’2006, abantu bagera kuri miliyoni 715.1 barebye umukino wa nyuma waberaga mu Budage.
Amateka y’iki gikombe mu buryo buvunaguye:
Mu buryo bwa kure, imikino y’igikombe cy’isi ikomoka ku mukino ufatwa nk’aho ari wo wa mbere mpuzamahanga wahuje ibihugu 2 mu mupira w’amaguru wakiniwe i Glasgow mu mwaka w’1872, wahuje Ecosse n’u Bwongereza, uza kurangira ari ubusa ku busa (0-0).
Mu gihe gukundwa kw’umupira w’amaguru kwari gutangiye kwiyongera mu bice byinshi by’isi mu kinyejana cya 20, imikino mpuzamahanga yatangiye gukinwa ari nk’igikorwa cyo kwiyerekana nta bihembo bitangwa, aho mu mwaka w’1900 no mu w’1904 iyi mikino yakinwaga mu mikino olempike (Olympic Games).
Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rishingwa mu mwaka w’1904, yatangiye kwisuganya kugira ngo ijye itegura iyi mikino itabereye mu mikino ya Olempike, maze mu mwaka w’1906 mu Busuwisi habera indi mikino mpuzamahanga.
Gusa imikino yabaga muri icyo gihe ntifatwa nk’imikino y’igikombe cy’isi kuko hari hataraboneka uburyo bunonosoye bwo kuyitegura.
U Bwongereza ni cyo gihugu cya mbere cyabashije kwegukana ibihembo bwa mbere mu mupira w’amaguru, aho ikipe y’icyo gihugu y’abatarabigize umwuga yegukanaga umudari wa zahabu mu mikino Olempike yabereye i London mu mwaka w’1908, gusa na bwo bikaba byari ukwiyerekana kurusha uko byakwitwa irushanwa.
Icyo gihe igihugu cy’u Bwongereza cyari gihagarariwe n’ikipe y’igihugu y’abatarabigize umwuga yongeye kwisubiza uwo mudali wa zahabu mu mwaka w’1912, mu mukino wabereye mu mujyi wa Stockholm muri Swede.
Mu mwaka w’1914, FIFA yemeye imikino ya Olympic mu mupira w’amaguru nk’amarushanwa mpuzamahanga y’umupira w’amaguru mu makipe y’abatarabigize umwuga iniyemeza gutegura iyi mikino.
Ibi byaharuriye inzira imikino ya mbere mpuzamigabane y’umupira w’amaguru yabaye mu mikino Olempike mu mwaka w’1920.
Ikipe yari ihagarariye Afurika muri iyo mikino ikaba yari Misiri, igikombe cyegukanwa n’u Bubiligi.
Amarushanwa nk’aya (abiri yakurikiyeho) yegukanywe na Uruguay (mu mwaka w’1924 no mu mwaka w’1928), iyi mikino igafatwa nk’aho ari yo yatangiriye amarushanwa y’imikino y’igikombe cy’isi, aho mu mwaka w’1924 FIFA ari bwo yatangiye gukora by’umwuga.
Bitewe n’uko imikino y’amarushanwa y’umupira w’amaguru yakinirwaga mu mikino Olempike yari yarageze ku ntego za yo, uwayoboraga FIFA Jules Rimet batangiye gushaka uko batangiza imikino y’umupira w’amaguru ku isi ariko idakinirwa muri iyo mikino, maze tariki ya 28 Gicurasi 1928, mu mujyi wa Amsterdam hateranira inama yemeza ko FIFA igomba gutegura imikino ya yo yihariye.
Mu mwaka w’1930, Uruguay ni yo yabaye igihugu cya mbere mu kwakira iyi mikino mu gihe bizihizaga imyaka 100 bamaze babonye ubwigenge, maze iyi mikino ikinwa ku nshuro ya mbere yitwa amarushanwa y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru.
Ibihugu bitandukanye, byahamagawe muri iyi mikino ariko kuhagera biba ikibazo gikomeye ku bihugu by’i Burayi.
Nyuma y’uko ibihugu byinshi byo kuri uwo mugabane byari byatumiwe byanze kohereza amakipe, kugeza mu mezi 2 ya nyuma abanziriza itangira ry’iyi mikino, Rimet wayoboraga FIFA yagiye mu biganiro n’ibihugu nk’u bubiligi, u Bufaransa, Romania na Yugoslavia kugira ngo bitabire iyi mikino.
Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 13, aho amakipe 7 yavaga muri Amerika y’epfo, 4 ava mu burayi naho 2 akava muri Amerika ya ruguru.
Imikino 2 ya mbere yabereye rimwe, taliki ya 13 Nyakanga 1930, yahuzaga ikipe y’ubufaransa na Mexique maze u Bufaransa butsinda Mexique ibitego 4-1, n’umukino wahuje Leta zuzne Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi maze USA itsinda u Bubiligi 3-0.
Igitego cya mbere mu mateka y’iyi mikino y’igikome cy’isi cy’umupira w’amaguru cyatsinzwe na Lucien Laurent wakiniraga u Bufaransa.
Ku mukino wa nyuma, wahuje ikipe y’igihugu ya Uruguay na Argentine, wakinwe taliki ya 30 Nyakanga 1930 kuri Stade ya Montevideo imbere y’abafana bagera ku 93.000, maze Uruguay itsinda Argentine ibitego 4-2, iba ibaye igihugu cya mbere cyegukanye igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru.
Muri ibi bihe bya mbere by’iki gikombe, cyahuye n’ibibazo birimo ibyo kugera aho igikombe cyabereye ku makipe yasabwaga kwambuka imigabane, n’intambara z’urudaca.
Amakipe menshi yo muri Amerika y’amajyepfo yari afite ubushake bwo kwitabira imikino y’igikombe cy’isi cyo mu mwaka w’1934, n’1938 byaberaraga i Burayi, ariko ikipe y’igihugu cya Brazil ni yo yonyine yabashije kwitabira aya marushanwa.
Imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi yo mu myaka y’1942, n’1946 nti yabashije kuba kubera intambara ya 2 y’isi n’ingaruka za yo, aho yagombaga kwakirwa n’u Budage mu mwaka w’1942 na Brazil mu mwaka 1946.
Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, mu mwaka w’1950, Brazil ni yo yakiriye imikino ya nyuma, ikaba ari na yo ya mbere yari yitabiriwe n’ikipe y’u Bwongereza, nyuma yo kwivana muri iyi mikino mu mwaka w’1920 ahanini bitewe n’ibibazo bya politiki, aho iki gihugu kitashakaga guhura n’ibihugu byahuriye mu ntambara n’ibindi bihugu by’amahanga kandi bizi umupira w’amaguru.
U Bwongereza bwemeye kugaruka muri iyi mikino mu mwaka w’1950 ku butumire bwa FIFA, icyo gikombe cyegukanwa ku nshuro ya kabiri na Uruguay itsinze Brazil yari yakiriye iyo mikino yari yiswe “Maracanazo” bisobanura mu kinyarwanda ngo: “ubuhuha bwa Maracana”, Maracana ikaba ari stade yari yakiniwe umukino wa nyuma.
Mu mikino yabaye hagati y’umwaka w’1934 n’umwaka w’1978, yitabirwaga n’amakipe y’ibihugu 16, uretse mu mwaka w’1938 aho ikipe y’igihugu ya Autriche yifatanyije n’ikipe y’igihugu y’u Budage bituma aba amakipe 15, no mu mwaka w’1950 aho ikipe y’u Buhinde, Ecosse, na Turkey zikuye muri iri rushanwa hagasigara amakipe 13 gusa.
Amakipe menshi yitabiraga iri rushanwa yaturukaga ku mugabane w’uburayi na Amerika y’amajyepfo hakiyongera ho n’andi mbarwa yaturukaga muri Afurica, Amerika ya ruguru, Asiya, na Oceaniya, ariko aya makipe n’ubundi yahitaga asezererwa mu marushanwa atararenga umutaru.
Kugeza mu mwaka w’1982, amakipe atari ay’i Burayi na Amerika y’epfo yabashaga kugera mu cyiciro cya nyuma cy’imikino y’igikombe cy’isi yari Leta zunze ubumwe za Amerika, yageze muri ½ mu mwaka w’1930, Cuba yageze muri ¼ mu mwaka w’1938, Repubulika ya Korea yageze mu mikino ya ¼ mu mwaka w’1966 na Mexique yageze muri ¼ mu mwaka w’1970.
Amakipe yitabira imikino ya nyuma yagiye akura, mu mwaka w’1982 yageze ku makipe 24 aba amakipe 32 mu mwaka w’1998, biha n’uburenganzira busesuye amakipe aturuka muri Afurika, Aziya no muri Amerika ya ruguru kwitabira aya marushanwa.
Kuva ubwo amakipe aturuka kuri iyo migabane ni bwo yatangiye kugenda atsinda akagera muri ¼ nka Mexique mu mwaka w’1986, Cameroon mu mwaka w’1990, Repubulika ya Korea yasoje irushanwa ari iya 4 mu mwaka w’2002, Senegal na Leta zunze ubumwe za Amerika zasoje zigeze muri ¼ mu mwaka w’2002, na Ghana yageze muri ¼ mu mwaka w’2010.
Amakipe agera kuri 200 y’ibihugu ni yo yagiye ahatanira amatike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikome cy’isi mu mwaka w’2002, mu mwaka w’2006 amajonjora yitabiriwe n’ibihugu 198, mu mwaka w’2010 amakipe agera kuri 204 ni yo yabashije kwitabira imikino y’amajonjora.
Kuva mu mwaka w’1930 kugeza mu mwaka w’1970, igikombe cyatangwaga nk’igihembo cyari cyaritiriwe Jules Rimet akaba ari we washyizeho iri rushanwa akanayobora FIFA, aho cyitwaga igikome cy’isi cya Jules Rimet.
Mu mwaka w’1970, igihugu cya Brazil kimaze gutsindira iki gikombe bwa 3, cyaragihawe burundu, ariko mu mwaka w’1983, abajura baracyibye aho cyari kibitswe kugeza na n’ubu kikaba kitaraboneka.
Nyuma y’uko gihawe Brazil burundu, mu mwaka w’1970, indi shusho nshya y’iki gikombe yarakozwe, cyitwa igihembo cy’igikombe cy’isi cya FIFA, iyo shusho ikaba yaratowe binyuze mu irushanwa ryari ryakoreshejwe aho abahanga mu gushushanya baturutse mu bihugu 53 bitandukanye byo ku isi bari baryitabiriye rigatwarwa n’umutaliyani Silvio Gazzaniga.
Iki gikome gishya gipima santimetero 36 (36 Cm) z’ubuhagarike, kikaba gikozwe na 75% bya zahabu, kikaba gipima ibiro 6 n’amagarama 175.
Ahagana hasi kuri iki gikombe, ni ho handikwa umwaka iki gikombe kiba cyakiniwemo n’igihugu kiba cyacyegukanye kuva mu mwaka w’1974.
Ikipe yatsindiye iki gikombe ikigumana kugeza igihe indi mikino izongera kuba ikagisubiza, igahabwa ikimenyetso cy’uko yatsindiye iki gihembo kiri ku kabati gakoze muri zahabu.
Ibintu bidasanzwe byagiye biba mu mikino y’igikombe cy’isi:
1.Mu mwaka w’1930, nta mwanya wa 3 wigeze ukinirwa.
cyo gihe Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Yugoslavia zatsinzwe muri ½ ariko nti byakinira umwanya wa 3, ahubwo FIFA ihita itangaza ko USA ari yo ibaye ikipe ya 3 n’aho Yugoslavia ikaba ikipe ya 4 hakurikijwe uko amakipe yari yaritwaye mu mikino yabanje.
2.Mu mwaka w’1934, Ikipe y’igihugu ya Autriche yikuye mu marushanwa nyuma y’amajonjora.
Iki gihugu cyivanyemo bitewe n’uko igihugu cy’u Budage cyari cyamaze gufata Autriche. Icyo gihe abakinnyi bamwe ba Autriche bemeye kujya mu ikipe y’igihugu y’u Budage bituma hasigara mu irushanwa amakipe 15 ku makipe 16 yagombaga kuryitabira.
3.Mu mwaka w’1950, nta mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wigeze ukinwa.
Umukino wa nyuma wemejwe ko ugomba gukinwa n’amakipe 4 ya mbere ari yo Uruguay, Brazil, Swede na Espagne. Icyo gihe Uruguay na Brazil zafatwaga nk’aho ari zo kipe zikomeye n’aho Swede na Espagne zigafatwa nk’iza 2 zarahuye. Umukino w’amakipe 2 ya mbere akomeye wahuje Uruguay na Brazil warangiye Uruguay itsinze Brazil ibitego 2-1, Uruguay ihita ihabwa igikombe.
4.Mu mwaka w’1950 u Bufaransa n’u Buhindi bivanye mu irushanwa bituma rikinwa n’amakipe 13.
Irushanwa rijya gutangira, amakipe 16 yari yuzuye, ariko Turkey na Ecosse zihita zivana mu marushanwa. Icyo gihe ikipe y’ubufaransa yari yarakuwemo mu majonjora yahise ihamagarwa mu rwego rwo kuziba icyuho. Amakipe yahise yuzura 15, nyuma gato imikino yaratangiye, ikipe y’u Bufaransa yahise yongera ivamo ijyana n’ikipe y’u Buhinde hahita hasigara amakipe 13.
Imikino ikurikira y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru izabera mu bihugu bya Brazil kuva kuri uyu wa 12 Kamena 2014 ikazasozwa kuwa 13 Nyakanga 2014,izakurikiraho ikazabera mu Burusiya mu mwaka w’2018, no mu gihugu cya Qatar mu mwaka w’2022.
Mutiganda Janvier
