Mu gihe Sherrie Silver ageze kure imyiteguro y’ibirori bya mbere azakorera mu Rwanda ku wa 07 Nzeri 2024 aho bizabera muri Kigali Convention Center.Ubwo yizihizaga isabukuru benshi mu byamamare bamuzirikanye guhera kuri The Ben wamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 30 nka mushiki we.
Uwicyeza Pamella na we mu butumwa butandukanye, yagaragaje
ko yifurije uyu mukobwa kuzagira umwaka mwiza, amwifuriza n’ibyiza byose kandi
amwibutsa ko amukunda.
Element, Divine Uwa n’abandi batandukanye bakomeje kugenda bamwifuriza ibyiza mu buzima.
Tukaba twifuje kugaruka ku mateka y’uyu mukobwa:
Sherrie Silver afite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda
n'undi w’Umwongereza,yamamaye cyane ubwo yayoboraga imbyino z’indirimbo yabiciye
bigacika muri 20218 ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’ yegukanye
ibihembo bitandukanye.
Uyu mukobwa akaba yujuje imyaka 30 kuko yabonye izuba
ku wa 27 Nyakanga 1994 kuri Florence Silver, Se umubyara yishwe muri Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Silver na Mama we baje kwerecyeza mu Bwongereza, ubwo uyu
mukobwa yari agize imyaka 5 yaje kwiga ibirebana n’ubuhanzi anagira uruhare mu
gufasha ababurimo kuva mu buto bwe.
Mu bihe bitandukanye yagiye yumvikana ashima imiyoborere
n’ubufasha yagiye ahabwa mu bihe bitandukanye na Perezida Kagame.
Afite kandi impamyabumenyi ya Kaminuza mu birebana n’Iyamamazabikorwa.
Uyu mukobwa agaragara mu ndirimbo ya ‘This Is America’
ari nawe wayiyoboye mu buryo bw’imbyino,yanegukanye MTV VIDEO Music Awards.
Silver kandi akorana nIkigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyashyiriweho
Iterambere ry’Ubuhinzi mu gushishikariza urubyiruko kuyoboka uyu mwuga cyangwa
gukorera ubuvugizi uruwurimo byanatumye mu 2019 ahura na Papa Francis.
Amashusho ya Silver yigisha Umuyobozi Mukuru w’Ishami
rya Loni ryita ku Buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus kubyina hari muri
2023 yaramamaye cyane.
Agenda yitabazwa mu bitaramo, mu gutanga ibiganiro mu
bikorwa byagutse n’ibindi.
Kuri ubu kandi afite umuryango yatangije ufasha abana
yaba mu buryo bw’imyigire isanzwe no gukomeza kubasha kuzamura impano zabo.Afite uduhigo twihariye, aha yasuhuzanyaga na Papa Francis hari mu mwaka wa 2019
2023 yagaragaye yigisha uburyo bw'imibyinire Dr Tedros, Umuyobozi Mukuru wa OMS
Ifoto y'urwibutso ya Sherrie Silver n'abana b'impanga afasha bari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame