Byinshi kuri Nymphomanie, indwara yo gukunda bikabije imibonano mpuzabitsina

Urukundo - 18/02/2023 5:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Byinshi kuri Nymphomanie, indwara yo gukunda bikabije imibonano mpuzabitsina

“Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabaciraho iteka."- Ni amagambo aboneka mu Abaheburayo 13:4.

Hari undi murongo uboneka mu Abakolosayi 3: 5 wo ugira uti “Ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana."

Ingingo ijyanye no guhuza ibitsina hagati y’abatarashakana ntivugwaho rumwe. Ariko kandi yaba abashakanye cyangwa se abatararushinga, hari abo usanga barabaswe n’imibonano mpuzabitsina, ku buryo avuga ko atabaho atayikoze kenshi gashoboka.

Abahanga bavuga ko ibi ari indwara, kandi bamaze kuyibonera izina bayita ‘Nymphomanie’.

Nymphomanie ni uburwayi budakunze kugaragara cyane aho umuntu afatwa n’ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’igihe agize amahirwe akayikora ntanyurwe.

Iyi ndwara yo guhora ushaka gukora imibonano mpuzabitsina ituma umuntu ahorana iki cyifuzo iminsi yose, amasaha yose bigatuma yiheza mu bandi kuko aba yumva bimuteye isoni n’agahinda ko kutamera nk’abandi dore ko iyi ndwara inabangamira bikomeye uyirwaye.

Abantu barwaye iyi ndwara bitwa 'Sexaholic' mu ndimi z'amahanga bisobanuye umuntu wabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina.

N’ubwo abaganga batarabona impamvu nyayo itera iyi ndwara bagenda bavumbura zimwe na zimwe bakeka ko zaba arizo.

Muri zo harimo agahinda gakabije no kwigunga, kuba amarangamutima yawe cyangwa ibyiyumviro byawe bihora bihindagurika, waba wishimye mu minota mike ukaba ubabaye mu kandi kanya ukaba urakaye mu kandi kanya urira, ndetse no kuba waragiye ubabazwa cyane n’abantu mudahuje igitsina.

Ibi byose rero bituma ahora yumva ari wenyine kandi abenshi bakumva ko imibonano mpuzabitsina aricyo gisubizo rukumbi cy’ubwo bwigunge atanayikora akabura amahoro muri we akumva hari icyo abura gikomeye.

 

Ibimenyetso bigaragaza ko umuntu yabaswe no gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije:

1.Kumva ukeneye gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije

Umuntu watangiye kubatwa n’uburwayi bwo gukunda igitsina ku buryo bukabije, inshuro nyinshi yumva muri we akeneye gukora imibonano mpuzabitsina kenshi, kandi aho ariho hose ibyo bitekerezo akumva bizamuka muri we.

Akenshi usanga umuntu wageze kuri uru rwego, aba atagishobora kugenzura amarangamutima yo gukora imibonano mpuzabitsina ahubwo ariyo amugenzura.

Abenshi muri aba bishora mu bikorwa bigayitse byo kwikinisha kugira ngo bimare irari ry’umubiri uba ubarya ubasaba kubikora.

2.Kunanirwa kuzuza inshingano zawe za buri munsi nko gusiba akazi kugira ngo wimare irari

Aha umuntu urukundo afitiye ibi bikorwa byo gutera akababriro bitangira kugira ingaruka mbi ku nshingano ze za buri munsi, nko gukererwa akazi, gusiba n’ibindi kugira ngo abone umwanya wo gusambana.

Ikibazo si ugusiba akazi ahubwo ikibazo n’uko ubwonko bwawe n’intekerezo uba utagishoboye kuzigenzura ahubwo ugiye kuba imbata yabyo.

Iyo umuntu yageze kuri uru rwego aba atangiye urugendo rwo kubatwa, ndetse no kwigarura bikaba bitagishobotse keretse ahawe ubufasha bw’abaganga.

3.Kubatwa no kureba amashusho y’urukozasoni no kumva hari ikintu gihora kigukurura gukurikirana amafoto y’abambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga

Bimwe mu bintu biranga umuntu umaze kubatwa n’iyi ngeso mbi yo kubatwa n’imibonano mpuzabitsina ni guhora kuri murandasi, akurikirana amashusho y’urukozasoni (filime porunogaraphique).

Aha, atangira gutakaza igihe cye kinini abikurikirana. Ibi binatangira kugira ingaruka ku musaruro we mu byo akora mu buzima bwa buri munsi.

   

4.Guca inyuma umukunzi/umufasha wawe inyuma kenshi

Ku muntu umaze kubatwa n’uburwayi bwo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero kiri hejuru cyane, ntaba akinyurwa n’umukunzi we cyangwa umufasha we gusa, hubwo atangira no gusakuma ku bandi

Agatangira kugana inzu z’indaya. Akirirwa ku mbuga nkoranyambaga yiruka ku basore cyangwa abakobwa ashuka. Iki akaba ari ikintu kigaragaza ko yamaze kurunduka, umwanya munini usanga nta kindi kiganje mu ntekerezo ze buretse imibonano mpuzabitsina.

5.Guhoza mu rurimi rwawe amagambo yo gukora imibonano mpuzabitsina no gutinyuka kwambara ubusa ku karubanda

Bimwe mu binyemetso ubwonko bw’umuntu umaze kubatwa n’indwara yo gukunda igitsina bugaragaza ni ukumutegeka kwamabara ubusa ku karubanda, bigamije kureshya no kuzamura irari ry’abamureba.

Ibi akabikora nta soni ndetse yumva ko ari n’uburenganzira bwe. Amagambo agamije kwerekana ko akunda icyo gikorwa akiganza mu kanwa ke.

Ibi nabyo bikaba biba bigamije kwereka abantu ko amarembo afunguye. Ko uwabishaka ari ‘karibu’.

6.Gukorera imibonano mpuzabitsina mu y’indi myanya itaragenewe icyo gikorwa no kugerageza ibikorwa bidasanzwe muri icyo gikorwa

Umuntu umaze kubatwa, abenshi muribo batangira kumva batakinyurwa nicyo gikorwa, iyo cyakorewe mu mwanya wagenywe, ahubwo bakagerageza no mu kanwa, mu kibuno n’ahandi bagamije kureba ko bazamura ikigero cy’ibyishimo bakuramo.

Kugeza ubu nta muti nyawo iyi ndwara irabonerwa. Gusa bimwe mu bimenyetso byayo nko kwigunga n’agahinda gakabije n’ibindi byinshi bijyanye n’amarangamutima ababamo, bigomba kuganirizwa abaganga babishinze abo bita mu ndimi z’amahanga “Psychologue ".




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...