Ni igitaramo cyabaye ku
Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali.
Iki gitaramo cyitabiriwe
n’ibyamamare bikomeye mu muziki wa Gospel barimo Israel Mbonyi, Aline
Gahongayire, Theo Bosebabireba, Prosper Nkomezi, Alex Dusabe, Danny Mutabazi,
Bishop Masengo n’umugore we Gaby Kamanzi, n’abandi benshi.
Muri iki gitaramo cy’amateka, ni ho impano ya Emma Rwibutso yamurikiwe, abitabiriye bishimira cyane ubuhanga bwe.
Emma Rwibutso weretswe urukundo rwinshi muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo zivuga ku rukundo
rw’Imana arizo: ‘Mbega Rukundo’ ndetse n’indi yakoranye na Bosco Nshuti yitwa ‘Rukundo’.”
Yavuze ko kuba Bosco
yamwakiriye mu gitaramo ‘Unconditional Love’ yabifashe nk’intambwe ikomeye mu
mwuga we, kuko byari inzozi yamye arota. Ati: “Ni intambwe nziza iratuma
nkomeza gukora nshyizemo imbaraga.”
Kuri we, asobanura Bosco Nshuti
nk’umuntu w’Imana uca bugufi kandi w’umunyamwete mu gukorera Imana. Yongeyeho ko
igitaramo cya Bosco Nshuti "cyagenze neza, abantu bitabiriye kandi n’ibintu byose byari
biteguye neza.’
Nyuma y’iyi ntambwe ikomeye,
Emma Rwibutso yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya,
ashimangira ko Imana nimushoboza azakora n’igitaramo.
Uyu muramyi arangamiye kuba igikoresho cy’Imana mu kubaka no gukomeza abizera. Avuga
ko yagize impinduka zikomeye mu buzima bwe nyuma yo kwakira Yesu Kristo, maze
akumva afite byinshi byo gusangiza abandi binyuze mu ndirimbo.
Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, aho yaririmbaga cyane mu ma korali
atandukanye, akanandika indirimbo zihimbaza Imana zagiye zifasha benshi mu
buryo bw’umwuka.
Nubwo yari agihugiye muri korali, mu 2020 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa
“Mpa Byose”, ariko ntiyahita abishyiramo imbaraga nk’uko abyitaho muri iki
gihe.
Mu 2024, yafashe umwanzuro wo gutangira umuziki wa Gospel mu buryo buhamye
kandi bunoze, nk’umuhamagaro. Muri uru rugendo rushya, yakoze indirimbo nka:
"Amazi meza", "Ubwiza wihariye", "Ishimwe" na
"Arasa n'Imana".
Uyu muhanzi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yemeza
ko intego ye atari izina cyangwa ikuzo, ahubwo ari ukubona abantu bahinduka,
imitima ikakira Yesu, n’icyizere kigaruka mu buzima bw’abari baracogoye.
Rwibutso yabwiye inyaRwanda ko afite gahunda yo gukora indirimbo nshya nyinshi
no kuzigeza ku bantu mu buryo bushoboka bwose. Yavuze ko mu myaka 10 iri
imbere, ashaka "kubona abantu benshi bakomera muri Kristo binyuze mu
ndirimbo Kristo azaba yadushoboje kubagezaho".
Yemeza ko Kristo ari we umutera imbaraga, kandi ko icyo yifuza mu rugendo rwe
rwa muzika ari uko Imana yakoresha ibihangano bye mu gukiza, gukomeza no
guhembura imitima. Ashishikajwe no gusobanukirwa n’uburyo bwiza bwo gukorera
Imana mu kuri, atitaye ku bindi byose.