Amazina ye bwite ni Manzi Emmanuel, ni umusore w’imyaka
22, wavukiye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi. Uyu musore wihebeye umwuga wo
gufata amashusho n’amafoto, yahamije ko kuva akiri muto yari afite inzozi zo
guteza imbere umwuga wo gufata amashusho ku buryo yizeraga ko azagera kure
agahatanira n’ibihembo mpuzamahanga nka kimwe mu byabuze ku bakora uyu muwuga mu
Rwanda.
Manzi Emmanuel ukoresha izina rya Bray Pro, mu mwuga we, ahamya ko aho ageze kugeza ubu ahakesha gukora cyane kandi ngo kuri we ntabwo azigera arekeraho. Yagize ati: "Mu by’ukuri, nakuze nkunda cyane gufata amashusho n’amafoto ku buryo numvaga ko nimba mukuru nzakora amateka yo guhatanira ibikombe bikomeye ku isi nk’Umunyarwanda.
Buriya iyo umuntu akiri muto aba afite inzozi nyinshi, izanjye rero ni aho zari zerekeye kuko no mu byo nakinishaga wasangaga hari aho bihuriye nabyo ".
Uyu musore kandi yemeza ko kugeza ubu imyaka 2 ishize yinjiye muri uyu mwuga , gusa ngo akaba amaze kwigurira Camera nziza.
Ati: "Maze
imyaka ibiri yose nkora uyu mwuga ariko ni byinshi maze gukoramo birimo na
Camera niguriye. Ni byo ndacyari umwana muto, ni bwo ndangije amashuri yisumbuye, sindagira byinshi ngeraho ariko mu by’ukuri icyo navuga ni uko niteguye
gukomeza gukora ibihembo nkabyitabira kandi u Rwanda nk’Igihugu cyanjye
nkaruhesha ishema ".

Bray Pro, yashimiwe n’Umuhanzikazi Spice Diana wo mu
gihugu cya Uganda, nk’umwe mu bagize uruhare mu itunganywa ry’amashusho y’indirimbo
ye yise ‘Siri Regular’. Bray Pro, yatangarije InyaRwanda.com ko imbaraga azifite
kandi ko kure yifuza azahagera kandi akahageza u Rwanda abinyujije mu mpano ye.
Ku byerekeye uwo afatiraho icyitegererezo, Bray Pro yahamije ko uwo yemera muri uyu mwuga ari uwitwa Drex Lee nawe yabayeho nabi gusa akaza kwamamara binyuze mu mashusho yafatishaga telefone ngendanwa yo mubwoko bwa SmartPhone. Kugeza ubu Bray Pro , atuye mu Karere ka Nyarugenge ari naho akorera.