Izina 'Amashami' ryatekerejweho hashingiwe ku ijambo ryo muri Yohana 15:5 rivuga ngo "Ni jye muzabibu, namwe muri amashami." Intego yabo ni uguhesha Imana icyubahiro no
gushimangira ukwizera kw'abakristo binyuze mu muziki uhuje ijambo ry’Imana
n’umwimerere w’umuco nyarwanda.
Bakorera umurimo w'Imana mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero,
Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Shwemu, ariko ubusanzwe bakomoka mu turere dutandukanye turimo Rusizi na Ruhango.
Iri
tsinda riri gushora imizi ubu, rigizwe n’abaririmbyi bahoze baririmba mu
makorali atandukanye, ari bo: Nishimwe
Emmanuel
Baganira na InyaRwanda, bakomoje ku mwihariko wabo baragira bati: "Tuzanye umuziki wa gospel uherekejwe n’ubutumwa bwimbitse,
bwubakiye ku ijambo ry’Imana, kandi tukawushyira mu njyana zitandukanye
z’umwimerere, harimo gakondo, acapella, ndetse na fusion ya Gospel n’injyana
zigezweho."
"Agashya
ni uko twubaka indirimbo dushingiye ku nsanganyamatsiko zihariye (nk’urukundo,
imbabazi, kwizera, ihumure...) kandi tugaharanira guhuza amagambo n’ubutumwa
bwubaka imitima. Ntidufatanya gusa nk’abahanzi, ahubwo tunafatanya mu gusenga
no gutegura ibihangano bivuye ku mutima usenga."
Amashami Group, baritegura gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Ingoro Ijabiro'. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa
bwo guhumuriza abarushye n'abaremerewe, baberekeza kuri Yezu kuko ariwe uruhura imitima.
Icyerekezo
cyabo, ni ukuba ijwi ry’ukuri n’ihumure mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze
yarwo.
Barifuza kandi
gutoza urubyiruko gukoresha impano zabo mu gukorera Imana, gufasha abantu
gusubira ku isoko y'ukuri (Ijambo ry’Imana), no guteza imbere umuco wo
guhimbaza Imana binyuze mu njyana zitandukanye ariko zubaka.
Bati: "Duharanira
ko ubutumwa dutanga buba umusemburo w’impinduka nziza mu buzima bw’abatwumva."
Zimwe mu mbogamizi bamaze kubona mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, harimo
Amashami Group, bemeza ko ibyiringiro
byabi bishingiye ku ij
Havutse itsinda ry'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana ryitwa 'Amashami Group '
Baritegura gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Ingoro Ijabiro'