Byinshi ku ndwara y’imbasa n'uko yacika mu bana

Ubuzima - 28/07/2023 2:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Byinshi ku ndwara y’imbasa n'uko yacika mu bana

Imbasa ni imwe mu ndwara zibasira cyane abana bakiri bato, igasiga ingaruka ku mubiri wabo, harimo no kugira ubumuga bwa burundu. Uburwayi bw’imbasa buterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi kitwa “Poliovirus ".

Iyi ndwara yibasira abana bari munsi y’imyaka 15, ikaba yandurira mu kanwa biturutse ku mwanda wo mu musarani, binyuze mu kudakaraba neza intoki, kunywa amazi adatetse, kudakoresha neza imisarani n’ibindi.

Imbasa isiga ingaruka nyinshi zirimo kugira umubiri paralize, cyangwa kugagara kimwe mu gice cy’umubiri ntigikore, guhengama ingingo, ubumuga bwa burundu, ndetse bamwe bibaviramo urupfu, cyangwa bakagira ibindi bibazo ku bwonko.

Umugabane wa Africa ni wo wakunze kwibasirwa n’iki cyorezo cy’imbasa, ndetse na Azia. Imbasa yangije ubuzima bw’abana benshi mu myaka ishize, dore ko bamwe batari bazi byinshi kuri iyi ndwara n'uko yakwirindwa.

U  Rwanda rwatangije gahunda yo gukingira indwara y’imbasa yo mu bwoko bwa kabiri, kuva ku bana bakivuka kugeza ku bafite imyaka 7, aho bari kujya muri buri rugo, bagakingira abo bana, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ndetse bafashijwe n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe.

Ni igikorwa kiri mu Gihugu hose ndetse gukingiza abana ni imwe mu ngamba ikomeye yo guhangana no kwirinda iyi ndwara. Indwara y’imbasa irimo amoko menshi, ariko kandi yibasira abana ikanandura byoroshye.

RBC yihaye intego yo gukingira 95% y’abana bavuka kugeza ku bafite imyaka 7 mu gihe cy’imyaka 5. Biteganijwe ko doze y’urundi rukingo ruzafatwa mu kwezi kwa 9.

Sibomana Hassan Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi n’ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu Kigo cy’Ubuzima, RBC, yashimye ababyeyi uburyo bakiriye iki gikorwa, agashishikariza n’abandi gukomeza kucyitabira.

Yagize ati “Buri mwana wese agomba kugerwaho agakingirwa, kuko umwana udakingiwe ashobora kurwara imbasa ikamuhitana, ndetse hari igihe imbasa isigira umwana ubumuga kandi ubwo bumuga ntabwo bukosorwa ".

Yakomeje avuga ati “Turashishikariza ababyeyi gukingiza abana, ndetse tuzabasanga mu ngo, kandi turabasaba kudacikanwa n’aya mahirwe ".

Centers of Deseases for Control and Prevention, itangaza ko iyi ndwara yoroshye kuyirinda, kandi ko kwirinda mu buryo bwose bushoboka, byafasha ababyeyi kuyikumira, abana babo ntibayirware.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...