Byinshi ku munyu wa Gikukuru benshi bagaburira amatungo

Ubuzima - 17/01/2024 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Byinshi ku munyu wa Gikukuru benshi bagaburira amatungo

Umunyu wa Gikukuru bamwe bita umunyu w’ingezi wamenyekanye mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda ku bw’akamaro kawo, gusa abiganjemo aborozi bawufata nk’ikinyobwa kigaburirwa amatungo arimo Inka, Ihene n’ayandi atandukanye.

Urubuga www.inrap.fr rwatangaje ko umunyu wa Gikukuru uva ku mazi y’inyanja ikama, ibisigazwa by’ayo mazi bikabamo uyu munyu. Bamwe mu borozi bavuga ko, umunyu wa Gikukuru wongerera amatungo arimo inka umukamo utubutse, ndetse ugatuma amwe mu matungo yanga amazi, ashukwa n’umunyu akayanywa, dore ko kunywa amazi kwayo bituma abaho neza afite ubuzima bwiza.

Uyu munyu wa Gikukuru ufite umwimerere wawo kuko udacishwa mu nganda, ndetse ukubiyemo imyunyu ngugu itandukanye ikenewe mu mubiri mu kwita ku ngingo zitandukanye zirimo n’amagufa.

Gikukuru igizwe n’imyunyu ngugu irimo Sodium, Calicium, Potassium, Magnessium, n’iyindi. Iyi myunyu ngugu ifasha cyane amagufa agakomera, ku buryo agira ubudahangarwa buhagije ntarware byoroshye.

Iyi myunyu ngugu ibonekamo ni ubwirinzi bukomeye ku mubiri hirindwa kanseri iyo ariyo yose yakwibasira umubiri wa muntu.

Batangaje ko, Gikukuru ifasha mu kongera imisemburo yongera ibyishimo mu muntu izwi nka Serotonine na Melatonine kuri bamwe bashobora kugira akajagari mu mutwe “ Stress " ikabafasha.

 Ufata ikirahuri cy’amazi y’akazuyazi arimo Gikukuru, ukayanywa, ukaba wirinze n’izindi ndwara nyinshi kubera vitamini winjije mu mubiri. Bamwe ntibasobanukirwa ko,  uyu munyu uvangwa n’ibindi binyobwa nk’igikoma, ubushera n’ibindi binyobwa bitandukanye ndetse igatuma biryoha kurushaho bikagira impumuro nziza.

Gikukuru yageze mu kinyobwa gishyushye nk’igikoma ikunze kugira impumuro idasanzwe ikurura benshi bakarushaho kuryoherwa.

Uretse akamaro gakomeye ko gukoresha Gikukuru  mu buzima bwa buri munsi, ikiza indwara zikurikira:

Dore icyo Gikukuri imara igihe yinjiye mu mubiri:

        1.  Gukiza imvune byihuse

Ubusanzwe bizwi ko umunyu wumisha ibisebe byihuse. Ku bantu bavunitse cyangwa bagahura n’ibikomere, uyu munyu ubafasha kongera gusana amagufa yangiritse binyuze mu myunyu ngugu ibamo, ifasha ku buzima bw’amagufa, kurinda imyanda yakwiyongera mu bisebe cyangwa ibikomere byaje ku mubiri, ndetse no kugabanya uburibwe bw’imvune.

         2.  Ikesha uruhu

Bamwe bibaza uburyo umunyu wakoreshwa basukura uruhu rwabo bakabura ibisubizo. Gikukuru isigwa ku mubiri yavanzwe n’amavuta ya Elayo, ukabisiga ku mubiri aho wifuza ko hasa neza.

Bamwe bagira ibiheri mu maso cyangwa indwara z’uruhu nk’Ise n’izindi, iyo bisize Gikukuru ivanze n’amavuta ya Elayo, bakira izo ndwara, ndetse ibafasha no kuzibura utwenge tw’uruhu tuba twarazibye.


Gikukuru kandi ifasha mu igogora, bityo umubiri ugasohora imyanda byoroshye, nubwo bamwe bavuga ko, uyu munyu ubatera inyota bakanywa amazi menshi.

 Ntacyo bitwaye kwifuza kunywa amazi menshi, kuko ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko uyakeneye kandi ko ufite make mu mubiri.
  


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...