Byinshi ku mukino w’u Rwanda na RDC, uko batsindanye mu yabanje, ibyatangajwe n’abatoza

Imikino - 30/01/2016 8:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Byinshi ku mukino w’u Rwanda na RDC, uko batsindanye mu yabanje, ibyatangajwe n’abatoza

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 30 Mutarama 2016 saa cyanda na 30, i Kigali kuri Stade Amahoro, harabera umukino w’ishiraniro uhuza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Amavubi ,ndetse n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leopards.

Uyu mukino ni ubimburira indi ya ¼ cy’imikino nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN ikomeje kubera mu Rwanda guhera ku itariki ya 16 Mutarama 2016.

Imikino yahuje ibihugu byombi mu mateka

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye gukina na Kongo Kinshasa

Ubwa mbere wari umukino wa gishuti wahuje Kongo Kinshasa yari icyitwa Zaire wabaye ku itariki ya 12 Nyakanga 1976, ubwo Zaire yatsinda u Rwanda ibitego 6-1 mu mukino wabereye muri Zayire.

Ubwa kabiri ,hari mu gikombe cya Afurika ku itariki ya 1 Gashyantare 2004 mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tuniziya aho u Rwanda rwari kumwe na Kongo Kinshasa mu itsinda A hamwe na Tuniziya na Guinea na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Icyo gihe, muri uyu mukino wabereye mu mujyi wa Bizerte, u Rwanda rwatsinze Kongo igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 74 na Said Abed Makasi, umukongomani wari warahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Undi mukino wahuje ibi bihugu ni uwabaye ku itariki ya 10 Mutarama 2016 kuri Stade Umuganda, uyu ukaba wari umukino wa gishuti wo kwitegura CHAN 2016 yari isigaje iminsi 6 gusa ngo itangire. U Rwanda rwatsinze Kongo igitego 1-0 cyatsinzwe na kapiteni warwo Jacques Tuyisenge.

Uko amakipe yombi yitwaye muri CHAN

U Rwanda rwari mu itsinda A rwazamutse ruyoboye n’amanota 6 nyuma yo gutsinda Cote d’Ivoire igitego 1-0 cyatsinzwe na Emery Bayisenge, ndetse rutsinda Gabon ibitego 2-1 byatsinzwe ku ruhande rw’u Rwanda na Sugira Erneste mu gihe rwatsinzwe na Maroc ibitego 4-1, icy’u Rwanda gitsinzwe na Hegman Ngomirakiza.

photo

 Erneste Sugira umaze gutsindira u Rwanda ibitego byinsi muri CHAN

Kongo Kinshasa yo yari mu itsinda B yaboneyemo tike ifite amanota 6 yavanye mu mukino yatsinzemo Ethiopia ibitego 3-0 ndetse n’uwo yatsinzemo Angola ibitego 4-2 ndetse itsindwa na Cameroon ibitego 3-1.

Ku rutonde rw’abamaze gutsinda ibitego  byinshi, u Rwanda rufiteho Sugira Erneste ufite 2 mu gihe Congo Kinshasa yo ifiteho Meschak Elia watsinze bibiri.

Meschack Elia ni umukinnyi wo kwitondera ku ruhande rwa Kongo

Amakuru avugwa muri aya makipe

Ku ruhande rw’u Rwanda, abakinnyi bose bakoze imyitozo ya nyuma bameze neza uretse Jacques Tuyisenge ufite ikibazo cy’imvune dore ko mu myitozo, akaguru ke kari gapfutse ndetse akaba atarigeze akorana imyitozo na bagenzi be.

Jacques Tuyisenge nta cyizere atanga cyo gukinira u Rwanda ku mukino wa 1/4 na D.R Congo

Umuganga ahindukira Jacques Tuyisenge ibipfuko, iki gihe abandi bitozaga bwa nyuma

Hegman Ngomirakiza watsinze igitego cy’impozamarira ku mukino wa nyuma wo mu matsinda u Rwanda rwatsinzwemo na Maroc 4-1 na we ntabwo azakina uyu mukino w’u Rwanda na Kongo Kinshasa  kubera imvune yakuye muri uyu mukino.

photo

Hegman Ngomirakiza ntakina na RD Congo

Rusheshangoga Michel wavunitse ku mukino u Rwanda rwatsinzemo Cote d’Ivoire yakoranye na bagenzi be ndetse ameze neza.

Ku ruhande rwa Kongo, nta mukinnyi ufite ikibazo ndetse n’abakinnyi umutoza Florent Ibenge yari yaruhukije ku mukino wa Cameroon baraba bagarutse.

Ibyatangajwe n’abatoza mbere y’umukino

Johnny Mc Kinstry w’u Rwanda yasabye abafana kuza gushyigikira ikipe y'igihugu cyabo ari benshi ndetse avuga ko abakinnyi bazakora ibishoboka bakitwara neza bagashimisha Abanyarwanda.

 

Mc Kinstry

 

Ibintu bimeze neza mu ikipe guhera igihe twahuriye na minisiteri ndetse n’abayobozi ba FERWAFA, buri wese mu ikipe yishimiye uko twtwaye ariko ikituraje ishinga ni uko twakomeza muri CHAN, nyuma y’aho tukazatekereza ku yandi marushanwa

Twiteguye cyane guhura na DR Congo mu mukino ntekereza ko uzaba ari umukino mwiza uryoheye amaso. Tugiye guhura n’ikipe ikomeye kandi igoye. Kongo iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara CHAN ariko nibukije abakinnyi banjye ko tugeze ku ntambwe y’agaciro cyane mu irushanwa, tugomba gushyira imitima yacu ku irushanwa. Johnny Mc Kinstry utoza Amavubi.

Florent Ibenge utoza Congo Kinshasa yavuze ko biteguye neza kandi ko nta bwoba batewe n'uko u Rwanda rukinira iwarwo.

Nta bwoba bwo guhura n’u Rwanda dufite, twiteguye kugera mu cyiciro gikurikiyeho. Tuzakora ibishoboka byose kandi abakinnyi banjye biteguye uyu mukino w’akazi katoroshye kandi bafite inzara n’inyota ikomeye yo gutsinda uyu mukino. Florent Ibenge

Florent Ibenge, umutoza wa Congo Kinshasa

Ibenge Florent

Yakomeje agira ati "Nabwiye abakinnyi banjye ko bagomba gukoresha imbaraga zabo zose muri uyu mukino uzaba ari ishiraniro kuri twebwe, twifuza gusezerera ikipe iri mu rugo tugakomeza muri ½ "

Abakinnyi bashobora kubanza ku mpande zombi

U Rwanda: Ndayishimye Eric Bakame, Ombolenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Bayisenge Emery, Ndayishimiye Celestin, Nshimiyimana Imran, Mukunzi Yannick, Iranzi Jean Claude, Habyarimana Innocent, Sugira Ernest na Usengimana Danny.

RD Congo:  Matampi  Vumi, Joel Kimwaki, Bokadi ,  Bangala Litombo, Nelson Munganga, Lomanisa Mutambala, Junior Bahumetu, Padoue Bompunga, Luvumbu Heritier, Bolingi Jonathan, Meschack Elia.

Umunya-Afurika y’epfo Daniel Frazer Bennett w’imyaka 40 ni we usifura umukino w’u Rwanda na DR Congo yungirijwe na Khumalo Mothibedi Stevens (Afurika y’Epfo) na Taha Hossam ukomoka mu Misiri.

Daniel Bennet ni we uyobora umukino nk'umusifuzi wo hagati mu kibuga

Umusifuzi wa kane ni Joseph Lamptey ukomoka muri Ghana mu gihe  komiseri w’umukino ari Aminu Mohammed Maigari wo muri Nigeria.

 

 

 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...